Jacques Tuyisenge yatereye ivi umukunzi we

Rutahizamu wa APR FC,  akaba na kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge yateye ivi yambika umukunzi we Jordin impeta bari basanzwe babana.

Ku mugoroba wo kuri uyu Kane nibwo hagiye hanze amafoto ya Jacques Tuyisenge yambika impeta umukunzi we Jordin.

Uyu muhango wabereye mu rugo kwa Jacques Tuyisenge aho batuye Nyamata mu Bugesera. Aba bombi basanzwe babana kuva mu mwaka ushize ubwo uyu rutahizamu yagarukaga gukina mu Rwanda.

Jacques Tuyisenge yateganyaga gukora ubukwe n’uyu mukunzi we mu mpera z’iki cyumweru ariko bwarahagaze bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Imihango yo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’amategeko yari iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu.

Jacques Tuyisenge yambitse impeta umukunzi we basanzwe babana

Share