Itsinda rya Beauty For Ashes ryamaze gusenyuka, Kavutse atangira kuririmba wenyine

Itsinda rya Beauty For Ashes ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryamaze gusenyuka, umwe mu barigize Kavutse Olivier atangira umuziki ku giti cye.

Itsinda rya Beauty For Ashes ryari rimaze imyaka 10 rikora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Izamenyekanye harimo nk’iyitwa “Surprise”, “Sifa”, “Yesu ni Sawa” “Ni Uwa Mbere” n’izindi.

Iri tsinda ryashinzwe na Kavutse Olivier ryari ririmo umugore we Amanda Kavutse, n’abandi bacuranzi ryamaze gusenyuka buri umwe akomeza inzira ye.

Olivier Kavutse usigaye atuye muri Canada yavuze ko icyatumye iri tsinda risenyuka nyuma y’imyaka 10 ryari rimaze, ngo byaturutse ku kuba abari barigize bose bamaze gushing ingo inshingano zikiyongera.

Ati “Navuga ko Beauty For Ashes yahagaze. Twese ubu twamaze gushaka bamwe baranabyaye dufite inshingano zitandukanye n’ibyo twibandagaho ubu byarahindutse.”

Kavutse avuga mu mwaka ushize bateganyaga gusezera ku mugaragaro ku bakunzi babo, ariko ntabwo byakunze bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibitaramo bihagarara.

Ati “Mu mwaka ushize wa 2020 twari kwihiza imyaka 10 tukanatangaza ku mugaragaro ko duhagaze ariko nk’uko mubizi nta bitaramo byari bihari twarabihagaritse. Dushobora kugikora uyu mwaka bigenze neza cyangwa utaha tukavuga tuti turishimira urugendo twakoranye ariko ni igihe cyo guhagarara.”

Kuri ubu Kavutse Olivier yatangiye gukora indirimbo ze bwite, akaba yahereye ku yitwa “Sawa Sawa” yafatanyije na Rata Jah Naychah.

Kavutse Olivier yatangiye umuziki ku giti cye

Share