Israel Mbonyi yatunguye imiryango 10 ayiha amafunguro

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatunguye imiryango 10 yo mu Mujyi wa Kigali ayiha ibyo kurya mu rwego rwo gufasha abadafite ibiribwa muri ibi bihe abantu batajya mu mirimo.

Hashize ibyumweru bibiri abanyarwanda bose basabwe kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Uretse abatanga serivisi zihutirwa, ibindi bikorwa byose byarahagaze, ku buryo hari abagorwa no kubona ibibatunga bitewe n’uko baryaga ari uko bakoze.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kugoboka abo bantu ariko n’abantu ku giti cyabo bagenda bayunganira bagafasha abadafite ibiribwa.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi, biciye mu muryango we w’ivugabutumwa witwa 12 Stones, tariki 04 Mata 2020 yatunguye imiryango 10 itishoboye ayigenera ibiribwa.

Yavuze ko we n’inshuti ze nke, batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gusangira n’abandi badafite ibyo kurya muri ibi bihe bitoroshye.

Ati “Twatekereje ko hari icyo twakora, twumva ko twagira ibyo dusangira na bamwe mu bantu bari muri twebwe baba abaturanyi, inshuti , abavandimwe tukaba twasangira nabo bimwe mu byo dutunze. Ibyo kurya, ibyo kunywa n’ibikoresho by’isuku.”

Ibyo kurya Israel Mbonyi yageneye iyi miryango harimo umuceri, ifu y’akawunga, amavuto yo guteka n’ibindi.

Uyu musore yagendaga atanga iyi mfashanyo urugo ku rundi, ndetse nta n’umwe wari uzi ko ari bubagereho.

Yasabye abantu bose bafite ubushobozi ko bareba abashonje mu baturanyi babo bakabafasha kugira ngo ibi bihe bikomeye bizarangire nta muntu wishwe n’inzara.

Umuryango wa 12 Stones usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo. Mu mwaka ushize nabwo wubakiye inzu umuryango utishoboye utuzwa aheza.

Israel Mbonyi yafashije imiryango ikeneye ibiribwa muri ibi bihe

REBA UKO IGIKORWA CYO GUTANGA IBIRIBWA CYAGENZE

Share