Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo cyo kuri interineti

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, agiye gutaramira abakunzi b’umuziki hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hashize amezi asaga atatu nta bitaramo byo mu ruhame bibera mu Rwanda bitewe n’icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi muri rusange.

Ikoranabuhanga ryagiye ryifashishwa n’abahanzi batandukanye bakora ibitaramo biciye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube,  Instagram, na Facebook.

Umuhanzi utahiwe ni Israel Mbonyi uri mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo zirimo “Karame”, “Nturi Wenyine” n’izindi azataramira abakunzi be ku mugoroba wa tariki 20 Kamena 2020 biciye ku shene ya YouTube ya MK1 TV yagiye icishwaho ibitaramo bitandukanye.

Israel Mbonyi ni we wa mbere mu bakora indirimbo zisingiza Imana ugiye gukora igitaramo nk’iki.

Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo kuri interineti

Share