Irushanwa ry’abaririmbyi b’abakobwa ryateguwe na Oda Paccy ryaheze he?

Mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Werurwe 2020 nibwo Ladies Empire yari ikuriwe n’umuhanzikazi Oda Paccy yateguye irushanwa ryo kuririmba rihuza abakobwa bafite impano yo kuririmba [Ladies Talent].

Mu kiganiro HOSE! yagiranye na Oda Paccy, yavuze ko impamvu bahisemo abakobwa gusa mu rwego rwo gutinyura abafite impano ariko babuze uko bazibyaza umusaruro.

Ati “ Usanga hari abakobwa bafite impano ariko batazi aho bari buhere, bakifitemo kwitinya, birakwiye ko rero habamo cya kintu gutuma avuga ati ‘uzi ko nanjye aya mahirwe nshobora kuyakoresha.”

Kwiyandikisha Byasabaga kohereza amashusho y’ushaka guhatana ari kuririmba, nyuma hagombaga gukurikiraho icyiciro cyo guhatana imbonankubone.

Icyo gihe Oda Paccy yavuze ko umuhanzikazi uzatsinda azahita ahabwa amahirwe yo gukorana na Ladies Empire mu gihe kiri hagati y’imyaka ine n’itanu.

Nyuma y’iminsi mike icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda ibikorwa byose byiganjemo ibihuza abantu benshi birahagarara n’irushanwa rya Ladies Talent ribigenderamo.

Oda Paccy yabwiye HOSE! ko iki cyorezo cyabakomye mu nkokora ariko hari abakobwa batatu babonye bashobora kuzakuramo uwo bazakorana nk’uko bari babitangaje.

Ati “Irushanwa ryajemo imbogamizi kubera Covid-19 gusa hari nka batatu bagaragayemo ko bashoboye amakuru ahagije kuri ryo azajya hanze  mu minsi ya vuba.”

Kugeza ubu hari umukobwa umwe witwa EVA uri no mu ndirimbo nshya [Feed Back] ihuriwemo n’abahanzi bo muri Classic Empire, Seyn na Sintex, Oda Paccy yemeza ko bagiye gukorana n’ubwo yirinze kuvuga byinshi ku mikoranire yabo.

Oda Paccy yavuze ko mu minsi mike azatangaza uwatsinze mu irushanwa rya Ladies Talent
Eva ni umuhanzi mushya ugiye gufashwa na Oda Paccy

Share