Irushanwa ry’abagore babyibushye, filime mu mishinga ikomeye Aline Gahongayire ateganya

Umuhanzikazi Aline Gahongayire  yatangaje ko agiye kugaruka mu ruhando rwa sinema akina filime ze ndetse ko bishobotse umwaka utaha yazategura irushanwa ry’abagore babyibushye [Slim Possible].

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze.

Uyu muririmo awufatanya n’indi itandukanye nko gukora ibiganiro kuri televiziyo no gukina filime n’ubwo amaze igihe kinini atabigaragaramo.

Filime Aline Gahongayire yakinnye ikanakundwa cyane ni iyitwa Ikigeragezo cy’Ubuzima ari nayo filime ya mbere yakinnywe n’abanyarwanda gusa kandi ikozwe n’abanyarwanda.

Ubwo yasohoraga indirimbo ye yise “Warampishe” mu 2018, Aline Gahongayire yatangaje ko afite gahunda yo kuyikoramo na filime, ivuga ku buhamya butandukanye bahuye n’ibigerezo ariko Imana ikabahisha.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE!, Aline Gahongayire yavuze ko yabaye asubitse ibyo kuyikora kuko yifuje izaba ari nini kuruta uko yari yabitekereje mbere.

Ati “Warampishe ni filime ndende, nsohora iriya ndirimbo nagize amahirwe yo kuganira n’abantu batandukanye bambwira uburyo bagiye bahishwa mu buzima butandukanye. Hari umubyeyi wambwiye ko yabuze ahantu we n’abana be, baba mu bwiherero mu gihe cy’iminsi 17, ubuzima bwe bwonyine ni Warampishe. Naravuze nti oya nyikorere filime nyayo y’ubuzima bw’umuntu.”

Gahongayire avuga ko iyi filime ateganya gutangira kuyitunganya mu mwaka utaha wa 2021.

Hari n’indi filime ngufi ishingiye ku ndirimbo ye yise “Nta Banga”, yari yayiteguje abakunzi be, ariko ntiyugeze isohoka. Avuga ko yari yabanje gukora filime y’iminota irindwi ariko ahitamo kuyongera ngo ibe iminota 15.

Ati “Twaragakoze gato numva ni gato karyoshye ariko katarimo ibintu byuzuye neza, mpitamo kongera wenda ikaba nk’iminota 15 ku buryo umuntu wese akuramo isomo.”

Iyi filime yagombye kuba yararangiye ariko icyorezo cya COVID-19 cyarabitambitse, gusa ngo ni cyo gikorwa cya mbere agiye guhita akora ku buryo uyu mwaka uzarangira yarasohotse.

Irushanwa ryo kugabanya ibiro

Aline wahoze afite ibiro byinshi yigeze gutegura ibiro by’imideli y’abagore babyibushye mu rwego rwo kubafasha kwikunda.

Ibi birori by’imideli ntibyakomeje ahubwo yatekereje irushanwa ryitwa Slim Possible ryo kubafasha kugabanya ibiro.

Iri rushanwa rikorwa nk’ikiganiro cyo kuri televiziyo, abaryitabiriye baha ahantu hamwe mu gihe runaka, bagakora imyitozo ngororamubiri banafata indyo yihariye uwarushije abandi kugabanya ibiro ni we utsinda.

Aline Gahongayire yavuze ko yabanje kwikorera igeregaza asanga bishoboka, bityo na ryo ashobora kuzarikora mu mwa utaha wa 2021.

Ati “Nasahakaga kwireberaho, sinashakaga guha abantu ikintu ntaragerageza. Njywe navuye ku biro 109 nkagera kuri 74 mu gihe gito, numva ko nashakaga gushikikariza umuntu uko ameze ni mwiza. Nashakaga gufatanya n’abantu bo muri Kenya ariko uyu mwaka ibintu byagiye byivanga. Mfite icyizere ko nzabikora.”

Aline Gahongayire arateganya kongere kwinjira muri sinema
Filime ngufi ya “Nta Banga” yongererewe igihe

Share