Irushanwa rya American Idol rigiye kubera mu ngo

Irushanwa ry’American Idol rigiye gukomeza aho abarushanwa bazajya baririmbira mu ngo zabo ndetse n’abakemurampa bakaba amanota batari kumwe.

American Idol ni irushanwa rica kuri televiziyo ya ABC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rifite abakunzi benshi ku Isi.

Iryo muri uyu mwaka ryakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, ariko abaritegura bamaze kwemeza ko rigomba gukomeza hubahirijwe amabwirizwa yo kuguma mu rugo.

Tariki 26 Mata 2020, abasigayemo uko ari 20 bazarushanwa bari mu ngo zabo, hifashishwe ikoranabuhanga ry’amashusho kugira  ngo bumvikane n’abagize akanama nkempurampaka nabo bazaba bari mu ngo zabo.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 18 ryatangiye kwerekanwa tariki 16 Gashyantare 2020 ariko ibyatambukaga ni ibyo bari barafatiye amashusho mbere.

20 ba mbere bageze muri ½ batangajwe mu kiganiro cyaciye ABC tariki 05 Mata 2020.

Mu mwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe na Laine Hardy w’imyaka 18, akaba yarahembwe agera ku bihumbi 250 by’Amadorali y’Amerika anasinya amasezerano n’ikigo cya Disney Music Group.

Share