Irimbuka ry’amatsinda y’abahanzi yakunzwe mu myaka 10 ishize, andi ari mu manegeka

Amateka ya muzika nyarwanda agaragaza ko mu bihe bitandukanye amatsinda y’abaririmbyi yagiye agira uruhare rukomeye mu kwiyubaka kwayo no guteza imbere abahanzi ubwabo.

Kuva mu myaka yo mu 1970 kugera mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi  yabaga umuziki wo mu Rwanda  ahanini wari ugizwe n’amatsinda y’abacuranzi barimo Orchestre Impala, Nyampinga, Les Copain n’ayandi menshi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Orchestre zacitse intege ahubwo hatangira andi matsinda akora umuziki wari utandukanye n’uwakorwaga n’ababanjirije.

Aya matsinda nayo yagiye arangwa no gusenyuka bya hato na hato bitewe n’impamvu zinyuranye, n’asigaye kuri ubu asa n’aho ahagaze ku kuguru kumwe.

KGB

KGB ni impine y’amagambo Kigali Boys. Ryari itsinda rigizwe n’abasore babatu ari bo Skizzy, MYP na Henry.

Itsinda rya KGB ryabayeho kuva mu ntangiroro z’umwaka wa 2000 kugera mu 2012. Ryarakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Arasharamye” , “Warukurahe”, “Abakobwa b’i Kigali”, “Ndagukunda” n’izindi.

KGB mu bihe byabo bakoze umuziki mwiza ndetse babera urugero abandi binjiye mu muziki nyuma yabo. Niryo tsinda ryabashije kwegukana igihembo cya PAM Awards byatangirwaga muri Uganda.

Iby’iri tsinda byarangiye ubwo umwe mu bari barigize Hirwa Henry yitabaga Imana mu Ukuboza 2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi. Abandi bahise bacika intege umuziki bawureka gutyo.

JUST Family

Itsinda rya Just Family rigizwe n’ababyinnyi nyuma baza kuba abaririmbyi mu 2006. Ryatangiye rigizwe na Bahati, Jimmy, Croidja na Kim Kizito.

Nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe zirimo “Bareke”, “Turiho” n’izindi baje gutandukana na Kim Kizito basa n’abasubira inyuma ho gato ariko bakomeza gukora ndetse indirimbo zabo zirakundwa.

Mu 2012 nibwo iri tsinda ryasenyutse bwa mbere, Croidja wari umwe mu nkingi za mwamba ava mu Rwanda, Bahati we yinjira mu bijyanye na filime n’indirimbo z’agakiza n’ubwo atabitinzemo.

Mu 2016 bongeye kubura umutwe Croidja asimburwa na Chris. Barakoze ndetse bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 8. Muri uyu mwaka kandi Chris nibwo yasohotse mu itsinda nyuma yo gushanwa na bagenzi be, maze bagarura Croidja ngo bongere bakorane nk’uko byahoze.

Bagerageje gukora kugira ngo bazahure iri tsinda ariko imbaraga zikomeza kuba nke, kugeza n’aho Croidja yongeye kwisubirira muri Afurika y’Epfo, Just Family igasenyuka bwa gatatu.

TBB

TBB ryari itsinda rigizwe n’abahanzi batatu ari bo Tino, Bob na Benjah. Ryarakunzwe cyane guhera mu mwaka wa 2012 bitewe n’indirimbo zo mu njyana ya Dancehall bakoraga nka “Biramvuna”, “Unshyira High”, “Vuza Ingoma” bakoranye na Jay Polly n’izindi.

TBB barakoze birabahira ndetse bitabira irushanwa rya Primus Guma Super Star 5.

Mu 2017 MC Tino yaje kwiyomera kuri bagenzi be atangira urugendo rwo kwikorana. TBB nabo bamaze igihe gito  baretse umuziki, mu 2018 barongera baragaruka gusa ntabwo byarambye, kuri ubu itsinda ntarihari.

Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys ni ryo riheruka gusenyuka mu mpera z’umwaka ushize aho ryari rimaze imyaka 10 rihagaze neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Byababaje cyane umuryango mugari w’abafana babo bari bariswe Indatwa. Itsinda rya Dream Boys ntirizibagirana bitewe n’indirimbo zivuga ku buzima bwa benshi bahimbye nka “Magorwa”, “Wenda Azaza”, “Wagiye Kare” n’izindi.

Iri tsinda ryabarizwaga muri Kina Music, ryarakunzwe ku rwego rwo hejuru ku buryo ari bo bitabiriye irushanwa rya PGGSS inshuro nyinshi ndetse banakuramo amafaranga menshi kurusha abandi bose.

Gutandukana kwabo kwaturutse ku kuba bari batagihuje icyerekezo. TMC yashyize ku ruhande ibya muzika maze yiyemeza kujya gushaka impamyabumenyi y’ikirenga muri Amerika.

Ubu Platini akomeje gukora ku giti ndetse ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise Veronika.

TNP

Iri tsinda ryatangiye mu 2010, rigizwe na Tracy, Nicolas na Passy ari nabyo bisobanura iri zina, gusa Nicolas yaje gukomereza mu mupira w’amaguru basigara ari babiri.

Itsinda rya TNP ryarakoze ndetse rigira igikundiro mu ndirimbo zabo zirimo “Kamere”, “Ku bwinshi”, “Ndamburiraho Ibiganza” n’izindi.

Mu 2017 nibwo ibya TNP byageze ku iherezo. Icyatumye batandukana ngo ni uko Tracy nta bushake yari agifite bwo gukora umuziki mu gihe Passy we yari afite umuhamagaro.

Mu 2018 Passy yagarutse mu muziki akora indirimbo yitwa “Mbaye Wowe” ndetse irakundwa ku rwego rwo hejuru. Kuri ubu akomeje urugendo rwe n ‘ubwo ataragera ku rwego nk’urw’itsinda ryariho.

The Brothers

The Brothers ni itsinda ryari rigizwe na Danny Vumbi, Ziggy 55 na Victor Fidele. Barakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Bya Bihe”, “Impinduka”, “Ikirori” n’izindi.

Mu 2013 bafashe icyemezo cyo gutandukana maze buri umwe muri bo atangira gukora umuziki ku giti cye. Danny Vumbi ni we muhanzi mu bahoze muri The Brothers wakoze cyane kandi indirimbo ze zigakundwa.

Ziggy 55 ajya anyuzamo agakora indirimbo byo kwishimisha naho Victor Fidele we ntabwo aherutse. Mu mwaka ushize Danny Vumbi na Ziggy 55 bakoranye indirimbo yitwa “Uwanjye”.

Tough Gang

Iri ni itsinda ryatangiye rigizwe n’abasore batanu mu 2008. Abo ni Jay Polly, PFLA, Bull Dogg, Fireman na Green P.

Bacyaduka injyana yabo bayise iy’umujinya dore ko yari yuzuyemo amagambo yandikanye ubuhanga buhanitse ariko kandi yuzuye uburakari n’umujinya bishushanya nk’abantu babihiwe n’ubuzima.

Ingero ni nyinshi ku ndirimbo bakoraga zirimo “Inkongoro y’Umushimusi”, “Amaganya”, “Gereza”, “Kwicuma” n’izindi aba basore bagenda bakora ku giti cyabo.

PFLA ni we wabanje kwirukanwa basigara ari bane ndetse bazamura igikundiro cy’itsinda ryabo n’iry’umuntu ku giti cye.

Jay Polly ni we wari hejuru mu bijyanye no kugira abafana benshi bituma mu 2014 yegukana umwanya mbere muri Primus Guma Guma Super Star.

Iyi ntsinzi yazanye n’umwuka mubi mu itsinda ryose, maze mu 2015 rihita risenyuka. Kuva ubwo bagiye bagerageza kongera kwihuza ariko ntibashoboka.

Mu kwezi gushize bakoze igitaramo cyaciye kuri YouTube ndetse bemeza ko bari gupanga uko bakongera bakihuza.

Abandi bari mu manegeka

Aya matsinda n’ubwo yasenyutse hari andi yasigaye n’ubwo hari ahagaze ku kaguru kamwe ku buryo bica amarenga ko gukorera hamwe muri iki gihe bigoye.

Itsinda ry’abakobwa rya Charly na Nina ryakunzwe cyane mu Rwanda, rikambuka n’imipaka ni rimwe mu matsinda asigaye ku izina gusa.

N’ubwo abarigize baterura ngo bemere ko batandukanye, hari amakuru yizewe yemeza ko Charly yamaze kwiyemeza kureka umuziki kubera izindi nyungu ze, bituma itsinda ririmbuka.

Itsinda rya Active naryo ntirihagaze neza muri iki gihe, kuko imikorere yaryo yasubiye inyuma kuva aho Derek afashe icyemezo cyo kujya kwiga mu ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Nyuma y’aho Safi Madiba atandukanye na Urban Boys yari ahuriyemo na Humble Jizzo ndetse na Nizzo, iri tsinda ntabwo ryongeye gukomezanya umurego nk’uwo ryari rifite.

Baheruka gukora indirimbo yabo bonyine muri Gashyantare 2019, mu gihe iheruka kujya hanze bari kumwe n’undi muhanzi imaze amezi icyenda.

MUVUNYI ARSENE

Share