Irengero rya Producer Fazzo n’abahanzi batanu akumbuye gukorera

Producer Fazzo wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ariko akaba amaze igihe kinini ahugiye mu gukora indirimbo z’amakorali, ngo akumbuye kongera gukorera Bruce Melodie, Fireman, Marina, Bull Dogg na DJ Pius.

Ubwo Lick Lick yavaga mu Rwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uwitwa Fazzo yahise ajya ku ntebe akora indirimbo nyinshi zakunzwe bikomeye mu Rwanda.

Nta muhanzi uri mu bakomeye wapfa gusanga atarakoreye indirimbo. Mu zo yakoze harimo “Nkwiye Igihano” ya Riderman, “Itangishaka” ya Fireman, “Ku Musenyi” ya Jay Polly, “Customer Care” ya Bull Dogg, “Ndakwangwa” ya Bruce Melodie, “Kelele” ya Urban Boys n’izindi nyinshi cyane.

Fazzo yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Bruce Melodie uyoboye abandi muri iki gihe.

Fazzo yakoreye muri studio zitandukanye zirimo Touch Records, Infinity Records, Monster Records, n’izindi zitandukanye gusa yaje kubura mu kibuga cya muzika abakunze ibihangano yarambitseho amaboko bayoberwa aho yagiye.

Mu Kiganiro HOSE! yagiranye Cyiza Fabien wamenyekanye na Fazzo yavuze ko icyatumye adakomeza kumvikana ari uko yahinduye akajya gukora indirimbo z’amakorali.

Ati “Nigeze kujya i Musanze marayo umwaka umwe mu 2016, ariko nahinduye icyiciro nakoreraga kuko nsigaye nkorera amakorali cyane kurusha bano bahanzi basanzwe.”

Fazzo avuga ko ikintu cyatumye asa n’ushyira ku ruhande gutunganya indirimbo zisanzwe, ngo ni uko korali ari zo zitanga amafaranga menshi kurusha abahanzi basanzwe.

Ati “Korali impamvu zizana amafaranga ni uko zikora alubumu ntabwo zijya zikora indirimbo imwe. Tuvuge niba ukorera nka Bruce Melodie ugasanga nk’umwaka ushize akoze indirimbo eshatu, amafaranga ntabwo aba ari menshi.”

N’ubwo yibanda mu gukorera cyane amakorali, Fazzo avuga ko hari indirimbo ajya akoraho afatanyije n’abandi gusa ngo ntabwo akunda gushyiramo ibirango bye.

Mu gihe cyose amaze adakorana cyane n’abahanzi bakomeye, Fazzo avuga ko hari abo akumbuye kongera gukorana na bo kuko bahuzaga cyane.

Ati “ Biriya bihe ndabikumbura niyo nayo mpamvu nkumbuye gukorana n’aba habanzi uwa mbere birumvikana ni Bruce Melodie, undi muhanzi nshaka kuzakorera ni DJ Pius, nkumbuye gukorera umuntu witwa Fireman, Marina na Bull Dogg. Ni abahanzi duhuza cyane.”

Fazzo avuga ko bitarenze mu kwezi kwa Kanama 2020 azaba yashinze studio ye bwite, aho ateganya kongera gukorera n’abahanzi batandukanye ndetse agafasha n’abandi bakizamuka.

Fazzo yaretse gukorera abahanzi basanzwe ajya muri korali

Share