Iradukunda Bertrand, umukinnyi w’umupira w’amaguru ushaka kuba umunyamideli ukomeye-AMAFOTO

Iradukunda Bertrand ukinira ikipe ya Mukura Victor Sports yatangaje ko afite inzozi zo kuzaba umunyamideli ukomeye nk’uko byagenze kuri Christiano Ronaldo.

Abakinnyi mu ngeri zitandukanye ni bamwe mu bantu bakunda kugaragara neza ku buryo hanze y’ikibuga bagerageza uko bashoboye bakambara imyenda igezweho.

N’ubwo bakunda kurimba ariko si benshi bashobora kubyinjiramo nk’umwuga ku buryo ashobora no kuba umunyamideli nabyo akabikora nk’akazi.

Abakinnyi b’ibyamamare ku Isi nka David Beckham, Christiano Ronaldo, Neymar bafatanyije akazi gukina no kumurika imideli ndetse bibinjiriza amafaranga atari make.

Nka Christiano Ronaldo yinjiza miliyoni 16 z’amayero ku mwaka kubera kwamamaza uruganda rukora inkweto n’imyenda ya siporo rwa Nike.

Umukinnyi w’ikipe ya Mukura, Iradukunda Bertrand ni we mukinnyi rukumbi wo mu Rwanda winjiye mu bijyanye no kumurika imideli nk’umwuga.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE!, Iradukunda Bertrand yavuze ko kuva akiri muto yakundaga ibijyanye no kurimba, ariko umwanya munini awuharira gukina.

Ati “Ni ibintu nakundaga numva nzabikora mpugira mu mupira cyane nkiri muto. Maze gukura nibwo naje kumenyana na Moses wa Moshions.”

Guhura na Moses Turahirwa asanzwe akunda ibijyanye n’imideli, byatumye atangira kwifotoza yamamaza imyenda mishya ya Moshions abantu barabikunda akomeza atyo.

Bwa mbere yerekana imideli imbere y’imbaga hari mu mwaka ushize mu birori bya Rwanda Fashion Week [Collective Rwanda], avuga ko yari afite ubwoba bwinshi ku buryo yari agiye kubireka.

Ati “Bwa mbere nari ndi inyuma ndebe uko bagenda imbere y’abantu numva ngize ubwoba, barambwira ngo ngende ndeba imbere ntacyo nitayeho. Natangiye mfite ubwoba ariko ngeze hagati numva ndirekuye.”

Bertrand avuga ko atangiye kwinjira mu byo kumurika imideli, abantu batandukanye barimo abayobozi b’ikipe n’abafana batabyishimiye kuko batekerezaga ko bishobora gutuma asubira inyuma.

Ati “Abakinnyi bo barabyakiriye nta kibazo ariko n’abantu bamwe bakagenda babigiraho impungenge. Hari abantu babibona gutyo bagatangira kugucira urubanza bati ‘umupira uramunaniye icyiza nuko nakomeje kubereka ko bibeshya, ntabwo byabaye byiza cyane ariko ntibyanabaye bibi. Ngerageza kubasobanurira ko ntacyo bitwaye.”

Uyu musore ufatira icyitegererezo kuri Christiano Ronaldo ukora ibijyanye n’imideli kandi akitwara neza mu kibuga, avuga ko intego ye akuzashinga inzu ye y’imideli, ku buryo umunsi azaba atakiri umukinnyi azabibyaza amafaranga.

Ati “Numva nshaka kubigeza kure biciye mu mupira w’amaguru ku buryo bamenya ku rwego rwo hejuru nkaba nkorana n’abandi ariko nanjye mfite inzozi zo kuzikorera brand y’izina ryanjye hamwe n’igihe ndumva bizashoboka.”

Mu bijyanye n’imyambarire Iradukunda Bertrand akundwa inkweto zizamuye. Imyenda ngo ntiri mu bimutwara amafaranga menshi kuko ‘kwambara neza bidasaba ibihenze.’

Iradukundan Bertrand avuga ko ashaka kuba umunyamideli ukomeye
Iradukunda Bertrand yamamaza imyenda ya Moshions
Iradukunda afite umugambi wo gushinga inzu ye y’imideli
Ikirango cy’imideli ya Iradukunda Bertarnd

Share