Indirimbo DJ Miller yasize akoranye na Christopher yagiye hanze

Umuhanzi Christopher yashyize hanze indirimbo yakoranye na nyakwigendera DJ Miller ugiye kumara amezi abiri atabarutse.

Hagiye gushira amezi abiri Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller yitabye azize indwara ya stroke, iterwa n’iturika ry’udutsi two mu bwonko.

Uyu mugabo wafatanyaga kuvanga imiziki no gukora indirimbo ze, yatabarutse mu gihe yari ari kwitegura kumurika alubumu ye, ndetse afite indirimbo nyinshi zari zikiri muri studio.

Abahanzi bakoranye nawe bakomeje kugenda bashyira hanze izo ndirimbo. Iyagiye hanze ubu ni iyitwa “Trainer” yakoranye n’umuririmbyi Christopher.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe  na Davydenko. Bitewe n’uko DJ Miller yitabye Imana batarakora amashusho, mu mashusho yakozwe aherekejwe n’amagambo hagaragaramo ibyamamare bitandukanye nka  DJ Pius, Anita Pendo, DJ Ira, DJ Toxxky, Peace, Uncle Austin, Buravan n’abandi.

“Trainer” ni indirimbo ya kabiri igiye hanze nyuma ya “Boss” DJ Miller yasize akoranye na Nel Ngabo.

Reba Trainer ya DJ Miller na Christopher

Share