Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Isi y’imideli yateraniye I New York mu birori by’imideli bya Met Gala byabaye ku nshuro 75, hizihizwa ubuzima bw’igihanganye mu mideli Karl Lagerfeld witabye Imana
Ibi birori bizwiho kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’imyambarire idasanzwe. Buri wese aba yakoze uko bishoboka kose ngo ifote ye ize kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi.
Met Gala 2023 yitabiriwe n’ibyamamare bigera kuri 400 haba abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamideli n’abandi, bahaye icyubahiro umunyabigwi mu mideli Karl Lagerfeld watabarutse mu 2019.
Yakoreye ibigo bitandukanye byubatse izina mu mideli nka Fend ndetse na Chanel.
Uretse Karl Lagerfeld abitabiriye ibi birori bahaye icyubahiro injangwe ye ndetse bamwe baza bambaye imyenda basanishije na yo.
Ibyamamare nka Rihanna n’umugabo ASAP Rocky, Kim Kardashian na Kylie Jenner, Cardi B, Priyanka Chopra, Lil Nas X, Dua Lipa, Roger Federer n’abandi benshi bari babukereye.









