Imvano Nzagukumbura, indirimbo ya Andy Bumuntu yakoze ku mitima ya benshi

Ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 Andy Bumuntu yashyize hanze indirimbo yise Nzagukumbura, ikaba iya kabiri kuri alubumu ye yise Love & Pain.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukumbuzi ku muntu wabuze uwe. Biragoye kuyumva nturire mu gihe haba hari uwawe wabuze kandi ukumbuye.

Nzagukumbura yasohotse hashize ukwezi kuzuye Yvan Buravan yitabye Imana, uyu akaba yari inshuti magara ya Andy Bumuntu.

Benshi batekereje ko iyi ndirimbo yayihimbiye Yvan Buravan kandi koko birumvikana, gusa igitangaje ni uko yayanditse nyakwigendera ataranarwara. Ntiyari azi ko izajya hanze nyuma y’ukweiz kumwe inshuti yitahiye.

Bumuntu ati “Nzagukumbura ni indirimbo nanditse mu ntangiriro z’umwaka ubwo nari ndi gukora ku ndirimbo zigize alubumu yanjye ya kabiri (Pleasure and Pain ) nyitura buri muntu wese waba warigeze agira uwe abura muri ubu buzima , ni indirimbo y’ihumure no guherekeza uwawe avuye muri ubu buzima.”

Nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, yarushijeho kugira igisobanuro gikomeye mu buzima bwe, ndetse ahitamo kuyishyira hanze tariki 17.

Ati “Nubwo nayanditse mbere ,ndetse ikaba yaragombaga gusohoka ari iya kane kuri album, ariko nyuma yo gutabaruka kwa Yvan Buravan , numvise ari ikimenyetso cy’uko ubuzima bwayiteguriye gusohoka ku italiki ya 17 ari nayo inshuti yacu Yvan Buravan yatashyeho.”

Uretse Nzagukumbura Andy Bumuntu yanshyize hanze indi ndirimbo yise Free. Indirimbo ya kane kuri alubumu Pleasure And Pain izaba yitwa Igitego.

Andy Bumuntu ari gusohora indirimbo ziri kuri album ye ya kabiri

Share