Impanga zahoze muri P Square ziyunze nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka

Peter na Paul Okoye, impanga zahoze mu zihuriye mu itsinda rya P Sqaure nyuma bakaza gutandukana bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka.

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021 nibwo Peter Okoye usigaye witwa Mr P na Paul Okoye wiyise Rudeboy bongeye kugaragara mu ruhame bahuje urugwiro.

Izi mpanga zizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, zari zimaze imyaka itanu zidacana uwaka nyuma y’isenyuka ry’itsinda ryabo rya P-Square.

Mu minsi ishize baciye amarenga yo kongera kwiyunga ubwo ubwo buri umwe yongeraga gukurikira undi ku rubuga rwa Instagram.

Nyuma yo kwereka abakunzi babo ko biyunze, aba bahanzi bahise basaba abaana babo kuboherereza amafaranga kuri konti yabo, ni nyuma y’uko Davido aciye agahigo ko gukusanya asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda ayahawe n’abafana be.

Ntabwo biramenyekana niba nyuma y’ubu bwiyunge, bazongera gukorana nk’ikitsinda cyangwa niba buri umwe azakomeza gukora umuziki ku giti cye.

Peter Okoye na Paul Okoye biyunze

Share