Impaka ku ndirimbo zifatwa nk’ibishegu zizacibwa na nde?

Indirimbo yitwa “Ntiza” ya Mr Kagame na Bruce Melodie yakije umuriro wari umaze iminsi mike uhwekereye. Yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi bakunze kugaragaraza ko hari indirimbo za bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda ziganjemo amagambo yamamaza ubusambanyi.

Iyi ndirimbo ikijya hanze benshi bayikundiye injyana yayo n’uburyo ibyinitse ariko hari abagaragaje ko amagambo arimo yamamaza ubusambanyi mu buryo bweruye.

Iyi ije nyuma y’izindi zashyizwe muri aka gatebo nka “Dede” ya Davis D, “Fata Amano” ya Platini na Safi, “Do Me” ya Marina na Queen Cha, Appetit ya Bruce Melodie n’izindi nyinshi.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwamagana iyi myandikire bavuga ko irimo guta umuco no kuroga abakiri bato.

Mu kiganiro HOSE! yagiranye n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’umuziki n’umuco ntibavuga rumwe kuri iyi ngingo.

Umuhanzi Danny Vumbi umwe mu bandikira abahanzi benshi yavuze ko atemeranywa n’abahanzi bahimba ku bifatwa nk’ibiteye isoni.

Ati “Hari ibintu biba bidakwiye kujya mu matwi y’abantu kuko mu mivugire yacu hari amagambo twirinda gukoresha biri nyandagazi cyane twirinda gukoresha ariko tuyazi ashobora kuba yabangamira abantu cyangwa yabangiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Danny Vumbi yemeza abisobanura ko baba bakoresheje amagambo azimije, badakwiye kubyitwaza kuko abumva izo ndirimbo bazi ubwenge.

Ati “ N’umuntu twita injiji ushobora kugerageza kumuhisha ikintu ariko agahita acyumva, kandi burya iyo ugerageje kubimuhisha akabyumva ntabwo intego yawe uba wayigezeho.

Danny Vumbi uri mu banditse indirimbo yitwa “Kungola” ya Sunny na Bruce Melodie nayo ishyirwa mu majwi yo kuba yamamaza ubusambanyi, yavuze ko yabikoze kuko yari yabisabwe na nyir’indirimbo gusa we ngo ntiyabiririmba.

Abahanzi bakwiye kugira ubwisanzure

Alain Mukuralinda ni umuhanzi akaba anafite inzu ifasha abahanzi yitwa BossPapa. Ni we ufasha umuhanzi witwa Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu nawe akaba ari mu bashinjwa gukoresha ibishegu mu ndirimbo ze.

Avuga ko abahanzi bakwiye kugira ubwisanzure busesuye mu kazi, mu gihe ibyo baririmba bitazana amacakubiri mu bantu cyangwa se ngo bibabangamire mu bundi buryo.

Ati “Ubundi mu buhanzi n’ibihangano hagomba kuba ubwisanzure butagira imbibi nk’ahandi hose.  Imbibi zonyine zikwiye kuhaba ni izigomba gukumira igihango bigaragara ku buryo budashidikanywaho ko gihamagarira igikorwa icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko nko gutanya cyangwa guteranya abantu, kubabuza kwihanganirana cyangwa kibahungabanya muri rusange cyane cyane ko ibihangano bigera kure hashoboka no kuri benshi utamenya.”

Alain Mukuralinda yemeza ko imvuga iba nyandagazi bitewe n’uri kuyumva kuko ‘imvugo ishobora kuba nyandagazi kuri Kalisa, naho Nyiramwiza we akumva ntacyo itwaye!’

Abahanzi bamenye kuzimiza

Mu bashyigikiye ko izi ndirimbo zikomeza kumvikana harimo n’abavuga ko kuva na kera zahimbwaga n’abakurambere mu muziki nyarwanda.

Intore Masamba umwe mu bahanzi b’injyana gakondo bafite ibigwi akaba n’impuguke mu muco, na we yemera ingingo

Ibintu by’urukozasoni abanyarwanda ubundi ntabwo babikoreshaga uko abantu babitekereza. Hari uburyo abantu baganiraga, bazimizaga ku buryo byari bigoye gusobanukirwa icyo yashakaga kuvuga kubera uko kuzimiza, cyangwa akabivuga gitore ku buryo bwiza bushobora kuryoshya indirimbo.”

Intore Masamba avuga ko ikibazo kuri aba bahanzi akaba abagira inama yo kwibanda indirimbo zabo mu Kinyarwanda kizimije ku buryo nta muntu wapfa kuvumbura icyo bashaka kuvuga.

Ati “Inama umuntu yabagira ni ukwiga ikinyarwanda cyiza kibereye. Ibyo ni ibintu abanyarwanda baganiraga kuva na kera ari nayo mpamvu n’iyo umugeni ba nyirasenge bamuganiriza kuri iyo ngingo ariko se babivuga bate? Bashobora kwegera abasaza bakuru bakabwira igitekerezo bashaka kwandikaho bakabafasha kugihitisha mu buryo bwo kuzimiza.”

Twagerageje kuvugisha Umunyabanga Nshingwabikorwa w’agatenganyo wa RALC ariko utubwira ko ataboneka kuko hari izindi nshingano yari ahugiyemo.

Amagambo afatwa nk’ibishegu amaze kuba menshi (Igishushanyo: Umuhoza Arts)

MUVUNYI ARSENE

Share