Ijambo rya nyuma DJ Miller yabwiye aba-DJs bagenzi be

Tariki 05 Mata 2020 hari ku munsi wo ku Cyumweru ariko wahindutse icuraburindi mu kanya nk’ako guhumbya ubwo inkuru y’incamugongo yatahaga mu matwi ya benshi ko umunyamuziki Karuranga Virgille uzwi nka DJ Miller yitabye Imana.

Uyu mugabo waguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari ari kuvurirwa indwara ya stroke, ni umwe ba DJs bari bafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Ibyo kuvanga imiziki yabifatanyaga no gukora indirimbo ze ku giti cye ariko afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye u Rwanda.

DJ Miller yari ishyiga ry’inyuma mu ba DJs bo mu Rwanda, kuko nta birori bikomeye mu Rwanda wapfaga kumuburamo.

Mu Kiganiro HOSE! yagiranye na DJ Phil Peter umwe mu bakoranye igihe kinini, yavuze ko yari umuntu wubaha akazi ke kandi akagira urugwiro.

Ati “Miller ni umuntu wubaha akazi cyane cyane mu bijyanye no kubahiriza amasaha y’akazi. Sinari numva ahantu yagombaga gucuranga ngo ntahagere n’iyo byabaga yabaga afite impamvu kandi akabisobanura. Ikindi yari umuntu ugira urugwiro nari ntarabona  umuntu utahuje na Miller cyangwa ngo yamukoreye ikintu kitari kizima mu kazi.”

DJ Phil Peter avuga ko mu bihe bya nyuma bya DJ Miller babashaga kuvugana ubwo yari mu bitaro, ku buryo yabahaga icyizere cy’uko azakira, nk’uko byari mu butumwa bwa nyuma yaboherereje.”

Ati “Twaravuganaga kenshi cyane kuko tugira n’itsinda rya Whatsapp duhuriraho nk’aba DJs amakuru ye twabaga tuyafite waramwandikiraga ukamubaza uti bimeze bite? Afatwa yari yamenye ibyo ari byo yarabitubwiye twese turabimenya ndibuka ubutumwa bwa nyuma yohereje yaratubwiye ngo ndi kumva byaje natangiye guhagarara. No ku cyumweru mu gitondo amakuru baduhaga baratubwiraga ngo azataha nko mu byumweru bibiri, urumva twari dufite icyizere, nyuma y’aho ukuntu yaje kujya muri koma twese byaradutunguye.”

DJ Miller ngo asize icyuho kinini muri bagenzi be kuko ‘duhombye umuntu w’intangarugero ukunda abantu , wishimiraga iterambere ry’aba-DJs. Ni wa muntu warwaniraga ishyaka ryacu, wifuzaga ko dukorera hamwe, twubahwa tukereka abantu ko akazi kacu ari akazi nk’akandi’.

DJ Miller yasize umugore bakoze ubukwe muri Kamena 2019, bari bafitanye umwana w’umukobwa ufite amezi atanu.

DJ Miller asize icyuho mu bavanga imiziki

Share