Ihurizo ku uzahagararira u Rwanda muri Miss World 2021, Naomie cyangwa undi?

Icyorezo cya COVID-19 cyatangiye kugaragara mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, kikagenda gikwira ku Isi yose cyahunganyije bikomeye ubuzima bw’abayituye gikoma mu nkokora ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi cyane cyane imyidagaduro.

Amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ni bimwe mu bikorwa bikomeye biba bihanzwe amaso na benshi mu mpera z’umwaka, gusa ubu nta gushidikanya ko nayo azagirwaho ingaruka n’iki cyorezo.

Amarushanwa akomeye arimo Miss Supranational ryari rigiye kuba ku nshuro ya 12, Miss World yari igiye kuba ku nshuro ya 70 n’andi atandukanye yamaze gusubikwa yimurirwa mu mwaka utaha igihe kitaramenyekana.

Abategura irushanwa rya Miss Uganda bamaze gutangaza ko iry’uyu mwaka ritakibaye, bemeza ko ikamba rigumana Oliver Nakakande wari urimaranye umwaka.

Mu Rwanda abategura irushanwa rya Miss Rwanda ari nabo bagira uruhare mu kugena uhagararira igihugu muri Miss World bo bahanze amaso ibihe aho byerekeza ngo babone gufata umwanzuro.

Ubundi ingengabihe y’iri rushanwa itangira mu kwezi k’Ukuboza rikarangira muri Gashyantare umwaka ukurikiyeho, gusa Ishimwe Dieu Donnee uyobora Rwanda Inspiration Back Up, yavuze ko kugeza ubu batarafata umwanzuro.

Ati “Turacyari kubyigaho tuzababwira.”

Birashoboka cyane ko irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryakwigizwa inyuma, ntiribe muri Gashyantare nk’uko byari biteganyijwe, ibintu bishobora gutuma Nishimwe Naomie yambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu gihe kirenze umwaka wagenywe.

Kimwe mu bihembo umukobwa watsinze irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda harimo guhagararira igihugu mu irushanwa rya Miss World.

Nishimwe Naomie watowe nka Nyampinga w’u Rwanda 2020 yagombaga kuzitabira iri rushanwa ryari kuzabera muri Thailand mu mpera z’uyu mwaka ariko ntirikibaye.

Mu mwaka wa 2021 ibikorwa bihuza abantu benshi ni biramuka bifunguwe irushanwa rya Miss Rwanda rikongera kuba ni nde uzahagararira u Rwanda muri Miss World hagati ya Nishimwe Naomie n’undi uzaba watowe icyo gihe?

Iki kibazo nacyo Ishimwe Dieu Donnee nta gisubizo gihamye agifitiye kuko avuga ko kugeza batarafata umwanzuro w’ikizakorwa, gusa mu bigaragara ni uko amahirwe ya Nishimwe ashobora kuba ari make kuruta uwazatorwa.

U Rwanda rwatangiye kwitabira irushanwa rya Miss World kuva mu 2016 aho rwahagarariwe na Mutesi, Iradukunda Elsa mu 2017, Iradukunda Liliane 2018, uheruka ni Nimwiza Meghan.

Nishimwe Naomie yari kuzitabira irushanwa rya Miss World 2020 ariko COVID-19 yabiburijemo

Share