Igor Mabano agiye kumurika alubumu mu gitaramo azakorera mu rugo rwa Knowless na Clement

Umuhanzi Igor Mabano ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music agiye gukora igitaramo cyo kuri interineti nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kiburijemo icyo yari yarateguye mbere.

Tariki 21 Werurwe 2020 wari kuzaba umunsi w’amateka adasanzwe ku muhanzi Igor Mabano kuko ari bwo yari kuzamurika alubumu ye ya mbere yise ‘Urakunzwe” nyuma y’imyaka ibiri atangiye umuziki.

Icyangira umuntu gitera agahinda! Habura ibyumweru bibiri umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza ahagarika ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nta yandi mahitamo Kina Music yari ifite uretse gusohora itangazo ryo kwisegura ku bari baramaze kwitegura kwitabira iki gitaramo, bemeza ko indi tariki bazayimenyeshwa.

Ubuyobozi bwa Kina Music bwamaze gufata umwanzuro wo gutangira kugurisha alubumu ya Igor Mabano, biciye kuri mbuga zitandukanye zicuruza umuziki, ikazatangira kuboneka tariki 01 Kamena 2020.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020 guhera i saa kumi z’umugoroba, Igor Mabano azakora igitaramo, kizanyuzwa kuri YouTube mu rwego rwo gusogongeza ku bakunzi zimwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu abantu batari bumva. Azaririmbira mu rugo rwa Knwoless na Clement ruri i mu Karere ka Bugesera ari naho abahanzi bo muri Kina Music bamaze iminsi baba muri ibi bihe bya COVID-19. Nel Ngabo na Butera Knowless bazamufasha.

lubumu ya mbere ya Igor Mabano iriho indirimbo zamenyekanye cyane nka “Back”, “Urakunzwe” ari nayo yayitiriye, “Dear Mashuka” n’izindi nyinshi.

Yatangiye gukorana na Kina Music ubwo yajyaga gukorerayo imyenyerezamwuga akiga mu ishuri rya Muzika ku Nyundo. Mbere yo kuba umuhanzi yari umwe mu bagize itsina rya Sebeya Band avuza ingoma, ubu akaba ari n’umwarimu mu ishuri rya Muzika rya Nyundo riri i Muhanga.

Igor Mabano agiye kumurika alubumu ye ya mbere

Share