“Igihe cyabyo kirageze”-Dominic Ashimwe avuga ku gushinga urugo

Umuhanzi Dominic Ashimwe avuga ko igihe kigeze ngo abe yashinga urugo kuko inshingano zo kwita kuri barumuna be no kwiga amaze kuzishyira ku ruhande.

Dominic Ashimwe uri mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aritegura kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho.

Iyo aza kugira amahirwe yo kwiga neza, aba yararangije kaminuza nko mu myaka isaga 10 ishize ariko ntibyashobotse kuko yatangiye inshingano zo kwita kuri barumuna be akiri muto.

Ati “Natangiye gufata inshingano nkiri muto ubwa papa yitabaga Imana mu 1998. Ndabyibuka ni we wakoraga ibintu byose amaze kutuvamo byabaye ibintu bigoye byasabye ko nanjye nshyiraho akanjye.”

Nyuma y’imyaka itanu se atabarutse, Dominic yafashe icyemezo cyo kujya gushaka akazi mu Mujyi wa Kigali kugira ngo akomeze yunganire umubyeyi we.

Ati “Navuye mu rugo mu 2003 mbona byanze ngomba gushakisha ahandi hantu kugira ngo mbone barumuna banjye babasha kubaho bakiga bakabasha. Kwiga byari byamvuyemo.”

Aho agereye muri Kigali yabonye akazi nyuma yongera gusubira mu ishuri arangiza ayisumbuye nabwo bimugoye ariko ntiyabasha gukomeza kaminuza.

Ati “Nashatse kwiga kuva kera ariko birananira. Nari mfite umurango mugari ninjye mukuru nari mfite barumuna banjye na bakuru bakiri bato, ntabwo byari kunyorohera ngo mfate amafaranga nyishyure kaminuza. Nasabwe kwitanga ayo mafaranga nagatanze nkayabishyurira.”

Na mama yasubiye kwiga afite imyaka 50

Nubwo abo mu kigero cye bize neza barangije kwiga kera, Dominic Ashimwe ntiyegeze acika intege ahubwo mu 2018 yagiye kwiga muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Kuri we imyaka ntacyo ivuze kuko n’umubyeyi we yagiye kwiga kaminuza afite imyaka isaga 50 kandi ararangiza.

Ati “ Numvaga nshaka kwiga kuko kwiga ntibishira na mama yarisubiyemo afite imyaka 50 n’ingahe kandi ariga araringiza. Hari ubumenyi numvaga nshaka. N’iyo wakwiga guhoma amapine burya umutwe urafunguka, uhura n’abandi, umwarimu hari ibyo abaganiriza ku buryo mwumva.”

Indi mpamvu yatumye yiyemeza kongera kujya kwiga ni uko yakuze afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru.

Igihe cyabyo kirageze.

Ubwo ishuri arishyize ku ruhande n’abavandimwe be bakaba barakuze, Dominic Ashimwe avuga ko ubu agiye kwita ku muziki we, agashyira hanze ibindi bihangano yari amaze igihe abitse.

Yabajijwe ku byo kubaka urugo avuga ko igihe cyabyo nacyo kigeze n’ubwo yirinze kugira byinshi abivugaho.

Ati “Erega ndi umuntu nk’abandi. Birahari nk’undi muntu uwo ari we wese  bizaba kandi bizaba ari ibintu byiza cyane kuko igihe cyabyo kirageze noneho”

Ashimwe aherutse gushyira hanze indirimbo yise Gwiza Imbaraga igarurira ibyiringiro buri muntu wese uri mu bibazo.

Dominic Ashimwe avuga ko igihe cyo gushinga urugo kigeze
Gwiza Imbaraga ni indirimbo nshya ya Dominic Ashimwe

Share