Ifoto itangaje y’umugabo watakaje ibiro 23 kubera COVID-19

Mike Schultz umuforomo w’imyaka 43 utuye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze z’Amerika yerekanye ifoto ye, agaragaza uburyo indwara ya COVID-19 yatumye ananuka kugeza atakaje ibiro 63.

Uyu mugabo asanzwe yereka abamukurikira kuri instagram cyane cyane yerekana uburyo yubatse umubiri, gusa mu mafoto aherutse kwerekana yatunguye abantu.

Mike n’ubwo yari yambaye ubusa igice cyo hejuru, ntabwo yerekanaga ibituza n’ibizigira bye, ahubwo yagaragazaga uko icyorezo cya COVID-19 cyamunyunyuje agasira ameze nk’umusaza.

Iyo foto yagaragaza uko yari ameze mbere n’uko ameze ubu. Iyo yafashe atarwara yapimaga ibiro 86 mu gihe ubu afite ibiro 63.

Mu butumwa yacishije kuri Instagarm, Mike yavuze ko yashakaga kwerekana uburyo indwara ya COVID-19 yamugizeho ingaruka.

Ati “ Nashakaga kwerekana uko kumara ibyumeru bitandutu ku mashini yongera umwuka bimera. COVID-19 kandi yabaganyije ububasha bw’ibihaha byanjye intera umusonga.”

Uyu ni umwe mu bantu 38 bikekwako baba baranduriye mu birori byiswe Winter Party Festival byabereye mu mujyi Miami hagati ya tariki 04 na tariki 10 Werurwe 2020.

N’ubwo icyo gihe imibare y’abanduraga COVID-19 yakomezaga kwiyongera muri Amerika, Mike ntabwo yigeze abyitaho afata icyemezo cyo kujya kureba umwe mu nshuti ze wagombaga gucuranga muri ibi birori.

Nyuma y’icyumweru kimwe nibwo yumvise ko abifite ibimenyetso, ahita atangira urundi rugamba rwo kurwana ku buzima bwe.

Bimwe mu byazahaje Mike ni umuriro wageze kuri dogire 103 ndetse n’amazi yari yaje mu bihaha.

Mike Schultz yatakaje ibiro 23 kubera COVID-19

Share