Idris Sultan wigeze guhindura ifoto ya Perezida Magufuli yongeye gutabwa muri yombi

Umunyarwenya wo muri Tanzania Idris Sultan yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byifashishije ikoranabuhanga.

Idris Sultan ni umunyarwenya uzwi cyane muri Tanzania, ndetse yegukanye irushanwa rya Big Brother Africa 2014.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, yatawe muri yombi na Polisi ya Oysterbay mu mujyi wa Dar es Salaam.

Ikinyamakuru cya Global Publishers cyanditse ko Idris Sultan akurikiranyweho ibyaha yakoreye kuri interineti.

Uyu musore yafunzwe nyuma yo kwitaba polisi, bikaba biteganyijwe ko agezwa ku cyicaro gikuru cya Polisi, aho biteganyijwe ko ahatwa ibibazo.

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 nabwo yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ifoto ya Perezida Magufuli akayishyiraho umutwe we.

Icyo gihe nabwo yahaswe ibibazo arekurwa by’agateganyo. N’ubwo bitaramenyekana icyaha nacyo Idris Sultan aherutse gushyira amashusho kuri Instagram ari guseka ifoto ya kera ya Perezida Magufuli.

Idris Sultan yatawe muri yombi
Ifoto Idris Sultan yashyizeho umutwe wa Perezida Magufuli

Share