Idris Sultan wasetse ifoto ya Perezida Magufuli, yashinjijwe gukoresha sim card itamubaruyeho

Umunyarwenya wo muri Tanzania Idris Sultan yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kisutu ashinjwa kuba atarandikishije sim card ye.

Hashize iminsi irindwi umunyarwenya wo muri Tanzanaia, akaba yaranatsinze irushanwa rya Big Brother Africa 2014, Idris Sultan, ari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Agifatwa umwunganizi we mu by’amategeko yatangaje, Idris Sultan akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije ikoranabuhanga.

Nyuma yongeye gutangaza ko umukiriya we azira kuba yarashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho, ari guseka imyambarire ya Perezida Magufuli mu ifoto ya kera.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kisutu ari kumwe n’undi musore witwa Innocent Maiga.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Wankyo Simon, Matilda Mushi na Estazia Wilson bwavuze ko icyaha cya mbere Idris Sultan ashinjwa ari ukuba yarakoresheje sim card itamubaruyeho.

Tariki 1 Ukuboza 2019 na tariki 19 Gicurasi 2020 Idris Sultan yakoresheje sim card yanditse kuri Innocent Magai batabanje kubisabira uburenganzira.

Uyu musore ureganwa na Idris Sultan we ashinjwa kuba atarigeze amenyesha inzego zibishinzwe ko sim card ye iri gukoreshwa n’undi muntu.

Nyuma yo gusomerwa ibirego, abaregwa bose bahakanye ibyaha baregwa. Urukiko rwemeye kubarekura ariko buri umwe atanze ingwate y’amashilingi miliyoni 15.

Benedict Ishabakaki, yakuwe mu bunganira Idris Sultan bitewe n’uko azifashishwa mu batangabuhamya. Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa tariki 9 Kamena 2020.

Innocent Maiga na Idris Sultan imbere y’urukiko

Share