Ibyo wamenya kuri filime “Ni Za Nduru” yashowemo amafaranga n’umugore wa Safi

Kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2020 hamuritswe filime y’uruhererkane yiswe Ni Zanduru ivuga ku buzima bw’abanyamuziki bo mu Rwanda abantu baba batazi.

“Ni Za Nduru” igaragaramo abakinnyi ba filime basanzwe bamenyerewe mu Rwanda nka Irunga Rongin, Muniru, Aline Gahongayire, umuraperi Fireman, MC Tino, Judithe Niyonizera n’abandi.

Ivuga ku buzima bw’abahanzi bo mu Rwanda ariko abantu benshi baba batazi, batanabona.

Muyoboke Alex ari we wazanye igitekerezo cyo gukora iyi filime yavuze ko  byatewe n’urukundo asanzwe afitiye umuziki n’ubunararibonye awufitemo nk’umuntu uwumazemo igihe kinini.

Ati “Igitekerezo narakigize nkabona ukuntu abahanzi bakora umuziki bagakomeza kwitwa kwa kundi babita nk’ibisanzwe ngira igitekerezo cyo gukora filime ariko kubishyira mu bikorwa bikanga. Hari ubuzima abahanzi babamo njyewe nzi abanyamakuru mutazi. Ubwo buzima bw’imbere twebwe tuba tubuzi.”

Niyonizera Judithe washoye amafaranga muri iyi filime yasobanuye ko n’ubundi atari umuvubuka mu ruhando rwa sinema kuko ari ibintu yakoze kuva akiri umwana n’ubwo filime yakinnye ntaho wazibona.

Ati “Njye ndi umukinnyi wa filime by’umwuga ni ibintu natangiye gukina kuva kera naguha nk’urugero hari filime nigeze gukina ndi umubikira niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye iryo zina bararinyita rivuyeho ubu.”

Impamvu yiswe Ni Za Nduru ngo ni uko igaruka ku rusobe rw’ibibazo abahanzi bo mu Rwanda bahura na byo.

Nta ngano y’amafaranga yashowemo yatangajwe gusa ayo bari bateganyije gukoresha yikubye inshuro eshanu. Iyi filime izacishwa kuri YouTube gusa ngo hari televiziyo zindi bari mu biganiro.

Kugeza ubu hamaze gutunganywa igice cya mbere mu bice bitanu bizaba biyigize.

“Ni Za Nduru” yanditswe na Niyoyita Roger wandika filime nka City Maid na Seburikoko.

Niyonizera Judithe ni we washoye amafaranga muri filime Ni Za Nduru

Share