Ibyo wamenya kuri alubumu nshya ya Bushali “!B!HE B!7”

Umuhanzi  Hagengimana Jean Paul uzwi nka Bushali yashyize hanze alubumu ye ya gatatu yise “Ibihe birindwi” kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena 2020.

Ni alubumu iboneka ku mbuga zizasanzwe zicururirizwaho indirimbo.

“Ibihe Birindwi” [!B!HE B!7] iriho indirimbo 15 inyinshi zikaba ari izo yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Bushali yakoranye n’abahanzi bakomeye nka The Ben baririmbanye iyitwa “Mu Ruturuturu”, Bruce Melodie wamufashije mu yitwa “Ibere”, na Magnom wo muri Ghan bakoranye iyitwa “Till We Die”.

Magnom yahuye na Bushali mu gitaramo cyari cyateguwe na MTN mu mwaka ushize wa 2019.

Iyi alubumu kandi yakoranye n’abandi bahanzi barimo Kivumbi, Ice Nova bakoranye indirimbo ebyiri, Ariel Wayz, Slum Drip, n’abandi.

Yakozwe n’aba-producers batandukanye barimo Dr Nganji ari nawe muyobozi wa Green Ferry Music, Holybeat, The Major ucuranga gitari solo muri Symphony Band n’abandi.

Alubumu “Ibihe Birindwi” ije ikurikira “Nyiramubande” na “Ku Gasima”.  Bushali yabwiye HOSE! Ko yayise iri zina agendeye ku nkuru ya Nebukadinezali uvugwa muri Bibiliya wahawe ibihe birindwi by’ibigeragezo.

Umva indirimbo zose ziri kuri alubumu nshya ya Bushali

MUVUNYI ARSENE

Share