Ibyo wamenya ku ndwara yishe DJ Miller

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko umwe mu nkingi za mwamba mu muziki w’u Rwanda, DJ Miller yitabye Imana.

DJ Miller waguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, urupfu rwe rwatunguye runababaza  benshi, dore ko nta gihe kinini yari amaze arwaye, kandi yari akiri muto.

Akababaro k’inshuti ze n’abakunzi be uri rusange, karagaragarira ku mafoto bashyize ku mbuga nkoranyamba zitandukanye bamwifuriza kugira iruhuko ridashira.

Dj Miller usize umugore n’umwana umwe ufite amezi atanu, yazize indwara y’uguturika kw’imitsi y’ubwoko izwi nka Stroke.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ‘Stroke’ ari indwara y’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko (Hemorrhagic stroke) cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo, bigatuma adatemberamo uko bikwiye igice cyatwo atageramo kikangirika.

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima  [OMS] bwerekanye ko iyi ari indwara ya kabiri yica abantu ku benshi ku Isi, ikaba iya gatatu mu zitera ubumuga.

87% by’impfu ziterwa na stroke zigaragara mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere, iyi mibare ikaba yarikubye kabiri mu myaka 40 ishize.

Umuntu arwara stroke iyo amaraso ajya mu bwonko afite umuvuduko mwinshi, ku buryo udutsi tuyajyana tudashobora kwiyagura, noneho tugaturika.

Hari kandi Stroke iterwa no kuvura kw’amaraso,  iyo ageze muri ya mitsi yo mu bwonko ayifunga kubera ari mito, bigatuma andi atabasha gutembera mu bindi bice.

Iyi ndwara ikunda kwibasira cyane abantu basanzwe bafite izindi ndwara zirimo iz’umutima, Diabète n’umuvudo w’amaraso ukabije. Ishobora kandi gutizwa umurindi n’uburyo bw’imibereho y’umuntu harimo kunywa itabi, kudakora siporo, imirire ibi, umubyibuho ukabije n’ibindi.

Indwara ya Stroke ntaho ihuriye n’umunaniro ukabije nk’uko hari abantu bajya babyitiranya.

Si kimwe n’izindi ndwara aho umuntu ayirwara akayimarana igihe kinini atabizi, ahubwo yo iza mu mwanya muto.

Ibimenyetso bya stroke  birimo kuribwa umutwe,  guta ubwenge, kudakora k’uruhande rumwe rw’umubiri no guhengama umunwa.

Iyo Stroke yafashe igice kinini cy’ubwonko uyirwaye aba afite ibyago byinshi byo gupfa, gusa ngo n’uvuwe imusigira ubumuga burimo ubw’ingingo zimwe, agahora acumbagira cyangwa se ntazongere kuvuga.

Kugira ngo wirinde iyi ndwara bisaba gukora ibishoboka byose ukirinda indwara zitandura zirimo Diabetes, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi.

Abantu bagirwa inama yo gukor siporo, kwirinda inzoga n’itabi , kwirinda kurya ibirimo isukari n’inyama nyinshi, kunywa amazi menshi kurya imbuto, n’ibindi.

DJ Miller yishwe n’indwara ya Stroke
Belle Ni indirimbo DJ Miller yaherukaga gushyira hanze

Share