Ibyo wamenya ku mushinga wa filime Zizou Alpacino yatangije

Zizou Alpacino agiye kumurika umushinga wa filime ngufi zizajya zitambuka kuri YouTube inshuro imwe mu cyumweru.

Zizou yari asanzwe amenyerewe mu gukora indirimbo ahurizamo abahanzi batandukanye.

Kuri ubu ibikorwa bye yabyaguriye muri sinema, yatangije umushinga wo gutunganya filime ngufi zitandukanye.

Nk’uko bigenda mu ndirimbo nabwo ntagaragara, ahubwo yifahishije abakinnyi basanzwe bamenyerewe mu Rwanda nka Francis Zahabu, Babou uba itsinda ry’abanyarwenya rya Comedy Knights n’abandi.

Izi filime ziri mu bwoko bwa comedy (urwenya) ariko zitanga ubutumwa bwigisha abantu.

Kuri uyu wa Gatatu harasohoka iya mbere yise “Kazitunga” ivuga ku bucuruzi bw’uruhererekane (piramide) bufatwa nk’ubutekamutwe.

Izumvikanamo indirimbo ya King James yitwa “Nyishyura Nishyure” inari kuri alubumu ye ari hafi gusohora yitwa “Ubushobozi”.

Zizou Alpacino avuga ko buri wa Gatatu azajya ashyira hanze igice gishya kandi gifite izina n’inkuru bitandukanye n’icyabanje.

Avuga ko yahisemo gukora filime ngufi zirangira mu rwego rwo korohereza abazire. “Ntibisaba kubanza kureba ibice byanje iyo usanze igezemo hagati”.

Indirimbo ya King James izifashishwa muri Kazitunga

Share