Ibyishimo n’akababaro bya Igor Mabano wizihiza isabukuru y’imyaka 25 avutse

Niba wageze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane Instagram wabonye uburyo abantu batandukanye bashyize kuri konti zabo ifoto ya Ig0r Mabano bamwifuriza isabukuru nziza.

Uyu musore uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda arizihiza isabukuru y’imyaka 25 amaze abonye izuba.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE! Yavuze ko uyu ari umunsi uvuze byinshi kuri we ariko igikomeye ari uguha agaciro ababyeyi be no gutekereza ku cyerekezo cye.

Igor Mabano yavuze kuri iyi sabukuru ye ya kimwe cya kane cy’ikinyejana amaze ku Isi, yishimira kuba yarabashije gukabya inzozi zo kuba umunyamuziki n’ubwo urugendo rugikomeje.

Ati “Navuga nka zimwe mu nzozi umuntu aba afite bimwe mu byo wifuza kugeraho uba warakoze. Icy’ingenzi navuga ni umuziki muri rusange natangiriye mu rusengero mvuga ngo ndashaka kugira indirimbo zanjye no kuba ngiye gushyira hanze alubumu ni zimwe mu nzozi zanjye nagezeho.”

Yemeza mu ishuri atigeze aba umuswa ndetse n’abo bagiye babana mu bwana bwe bajyaga bamubwira ko hari umunsi umwe impano ye yo gucuranga izamugeza kure.

Mu buzima bwe ntacyo yicuza kuko yemera ko buri kimwe kiba ku muntu kiba gikwiye kumubera isomo, gusa ngo icyamubabaje kuruta ibindi ni urupfu rwa se.

Uretse kuba ari umuhanzi Igor Mabano ni umwarimu mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo aho yigisha kuvuza ingoma ndetse akaba atunganya indirimbo muri Kina Music.

Yabaye kandi umuyobozi w’itsinda rya Sebeya Band rigizwe n’abize umuziki mu ishuri rya Nyundo, rikaba ryaragaragaye mu bitaramo bitandukanye birimo n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Ari kumwe na Symphony Band, Igor Mabano ari mu bahanzi b’intoranywa baririmbye mu bukwe bw’umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.

Tariki 01 kamena 2020 azashyira hanze alubumu ye ya mbere yise “Urakunzwe”. Yagombaga kuyimurika mu gitaramo cyagombaga kubera muri Serana Hotel tariki 21 Werurwe 2020 ariko gisubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Igor Mabano yishimira ko ku myaka ye yateye intambwe muri muzika
Igor Mabano amaze imyaka 25 avutse

Share