Ibya Zari na Diamond byongeye kujya mu buryo

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yagaragaje ko ashobora kuba yubuye umubano n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan wakunze kumushinja kutita ku bana be.

Tariki 14 Gashyantare 2018 ku munsi w’abakundana nibwo umugore w’umugandekazi, Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye n’uwari umugabo we Diamond Platnumz.

Batandukanye nyuma y’imyaka ine bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore ndetse bafitanye abana babiri.

Kuva Zari yava muri Tanzania agasubira kuba muri Afurika y’Epfo we n’urubyaro rwe, ntiyahwemye kuvugira mu ruhame ko uyu muhanzi yirengagije inshingano ze zo kwita ku bana yabyaye.

Muri Mata 2020 ubwo Diamond yiyemeza gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, nabwo Zari yaramwibasiye avuga ko aba ari kwishushanya mu gihe atazi icyo abana be barya n’uko babayeho.

Icyo Diamond yavuze ko ku nshuro ya mbere yaganiriye byimbitse na Zari bumvikana uko bafatanya kurera abana babo bitabaye ngombwa ko byose bijya ku karubanda.

Ubundi mbere ibiganiro byacaga mu banyamategeko babo, bakabagezaho imyanzuro.

Ibi biganiro bisa n’ibyatanze umusaruro kuko mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2020, Diamond Platnumz yashyize amashusho kuri instagram agaragaza umukobwa Latiffah yabyaranye na Zari amushimira impano yamwoherereje.

Iyi mpano igizwe n’ibikoresho byo mu gikoni. Muri aya mashusho humvikanamo ijwi rya Zari abaza imfura ye na Diamond niba yishimiye iyi mpano.

Ibi ni ibica amarenga ko Diamond yaba yarisubiyeho akemera gufatanya na Zari kurera abana babyaranye.

Uretse abana babiri ba Diamond Zari afite, afite abahungu batatu yabyaranye na Ivan Ssemwanga witabye Imana.

Diamond ubu nawe ni umubyeyi w’abana bane barimo uwo yabyaranye na Hamissa Mobetto, na Tanasha Donna baheruka gutandukana.

Zari yakunze gushinja Diamond kutita ku bana babyaranye

Share