Ibitaramo byongeye gukomorerwa nyuma y’amezi umunani

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibitaramo, inzu zikorerwamo siporo (gyms) n’ahakorerwa siporo yo koga byongera gukora nyuma y’amezi umunani bifunzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iyi nama yize ku ngamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 yanzuye ko  “Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) bizasubukurwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.’’

Amabwiriza ajyanye n’uko ibitaramo n’ibindi byakomorewe bizashyirwa mu bikorwa hirindwa COVID-19 azatangwa n’inzego zibishinzwe.

Ibitaramo bigiye kongera gusubukurwa nyuma y’amezi agera ku icyenda bihagaritswe. Tariki 08 Werurwe 2020 nibwo Umujyi wa Kigali wategetse ko ibikorwa by’imyidagaduro bihagarara kugeza igihe bazongera kubikomorera.

Icyo gihe hahise hasubikwa ibitaramo bibiri bikomeye harimo Icyiswe “Each One Reach One” cyari cyateguwe na Adrien Misigaro afatanyije n’umuvandimwe we Gentil Misigaro bituma bagikora bifashishije ikoranabuhanga.

Kuri uwo munsi kandi hasubitswe igitaramo cyiswe Ikirenga mu Bahanzi cyari kigamije gushimira umuhanzikazi Cecile Kayirebwa.

Abari bateguye ibi bitaramo batatse ibihombo bibarirwa muri miliyoni 50 byose hamwe. Abari baguze amatike yo kwinjira mu gitaramo Each One Reach One barayasubijwe naho abo mu gitaramo cya Kayirebwa bo ntibayabonye.

Ibitaramo bigiye kongera gusubukurwa

Share