Ibinyoma bikomeye byahimbwe n’abahanzi bakaza kuvumburwa nyuma

Abahanzi bagira inzira zitandukanye bakoresha kugira ngo bagire igikundiro mu bafana babo, bakomeze bavugwe mu itangazamakuru, haba mu byiza cyangwa se ibibi.

Mu bihe byashize abahanzi bo mu Rwanda bakundaga guhimba inkuru zitandukanye kugira ngo bavugwe cyane mu rubanda. Inyinshi zabaga zishingiye ku nkundo.

Muri iyi nkuru HOSE! yasubije amaso inyuma igaruka ku binyoma bamwe mu bahanzi bagiye babeshya ariko nyuma bakaza kuvumburwa.

Ubukwe bwa Vd Frank na Dada Cross

Mu mwaka wa 2012 nibwo hagiye hanze amafoto ya Vd Frank n’umuraperikazi witwa Dada Cross, bameze nk’abakoze ubukwe.

Vd Frank we yivugiraga ko akundana na Dada Cross ndetse ko basezeranye mu mategeko icyari gisigaye ari indi mihango yagombaga kubera muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abantu bategereje ubukwe baraheba ndetse Dada Cross abyarana n’undi mugabo, biza kumenyekana ko amafoto yagiye hanze yari ayo muri filime yitwa “Tuzibanira” ya Vd Frank.

Vd Frank na Dada Cross bakinnye filime babeshya ko bakoze ubukwe

Mico The  Best na Phiona Mbabazi

Mu mwaka wa 2017 nibwo Mico The Best na phiona Mbabazi bicaye banoza umugambi wo guhimba urukundo rwa baringa.

Abantu babayeho bazi ko aba Mico The Best na Na Phiona biyongere mu bandi banyamuziki bakundana ariko nyuma uyu mukobwa yaje gusobanura ko babikoze kugira ngo bavugwe.

Ati “Ntabwo twigeze dukundana, wari umupangu twakoze, twari twagiye mu mahugurwa ahitwa i Gisakura ambwira ukuntu yakundaga indirimbo zanjye tuba inshuti gutyo. Mu 2017 nta gikorwa na kimwe nari mfite noneho arambwira ati ‘reka dusaze abantu’, nanjye ndamubwira nti ‘reka dukore ibyo bintu.”

Mico The Best na Phiona Mbabazi babeshye ko bakundana

Lil G yavuze ko yaryamanye n’abakobwa barenga 90

Umuraperi Lil G amaze iminsi atumvikana cyane mu bitangazamakuru bitewe n’inkuru za byacitse ariko hari igihe yigeze gucana umurirmo mu nkuru zirimo n’ibinyoma.

Lil G akenshi nawe yakundaga kwigamba ko ari umuhanga mu gutera akabariro. Mu 2016 yatangaje ku myaka ye 22 yari afite icyo gihe, yari amaze kwisasira abakobwa bashobora kuba barenga 90.

Icyo gihe yavugaga ko bigoye cyane ku musore w’icyamamare nka we kuba yakwifata, kuko ahura n’abakobwa benshi kandi baba bamukeneye.

 Tete Roca yabeshye ko akundana na Sean Paul.

Teta Roca ni umwe mu bakobwa bakanyujijeho cyane cyane yamenyekanye ku ndirimbo yitwa “Ndabaza”.

Yakunze kuvugwa cyane bitewe n’imyambarire itari imenyerewe ariko icyabaye agahebuzo ni ubwo yahimbaga inkuru y’uko akundana n’icyamamare mu muziki wa Dancehall Sean Paul.

Mu magambo ye yagize ati “Sean Paul mubona ni uriya w’umunya-Jamaica ukora umuziki, twamenyanye ubwo yazaga mu Rwanda ariko ari ibintu bisanzwe kuko mfite mubyara wanjye uba muri Jamaica niwe najyaga mbwira nkunda Sean Paul , araduhuza nyuma nkajya mwandikira, turamenyana, nzakumumubwira ko mukunda, mbese mufana. Aza kumbaza ikintu cya mbere mba mwifuzaho nti ‘ni indirimbo zawe. Nawe ati ‘niyo haba hari ikindi cyose unyifuzaho nta kibazo’ birangira tubaye abakunzi gutyo.”

The Ben na Tom Close batangiye bavuga ko bava indi imwe    

Ubwo Tom Close yari agitangira umuziki mu 2008 mu ndirimbo ze humvikanagamo ijwi rya The Ben wari utaratangira umuziki neza.

Aho The Ben nawe atangiriye gukora indirimbo ze, we na Tom Close bavugaga ko ari abavandimwe, nyuma bavuga ko ari ababyara ndetse biza kumenyekana ko nta sano bafitanye.

The Ben aherutse kubwira KISS FM ko yamenyanye na Tom Close bitewe n’uko bize ku ishuri rimwe i Gahini.

Tom Close na The Ben abantu benshi bari bazi ko bavukana

Olili yabeshye urukundo n’umukobwa utabaho.

Olili ni umuhanzi wadutse mu 2010 ariko aza umuziki wubakiye ku kinyoma cyo kubeshya ko akunda n’umukobwa mwiza cyane wo mu Burundi witwaga Mika Kaneza.

Byaje gutahurwa ko uyu Mika Kaneza atabagaho ahubwo Ollili yifashishihe ifoto y’umukobwa wo muri Ethiopia agahimba konti ya Facebook, aho yandikaga amagambo agaragaza uburyo yihebeye uyu musore.

Mu 2011 yanditse ko agiye kwiyahura bitewe n’uyu musore w’umunyarwanda ndetse biza kumenyekana ko uyu mukobwa atigeze abaho.

Uyu Ollili kandi yajyaga avuga ko akundana n’umukobwa wa Perezida w’u Burundi.

Ollili yifashishije iyi foto abeshya ko umukobwa yiyahuye kubera we

DJ Scooper Night yabeshye ko akundana na Rihanna

Mu mwaka wa 2012, Umuhanzi w’umunyarwanda T.K wahoze yitwa Scooper Knight  yahimbye amakuru y’ibinyoma, avuga ko ikinyamakuru gikomeye cyo muri Amerika cyitwa TMZ cyavuze ko akundana n’icyamamare Rihanna.

Uyu kandi yabeshyaga ko yakoranye n’abahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Michael Jackson, P. Diddy.

DJ Scooper yabeshye ko akundana n’umuhanzikazi Rihanna

Bahati yabeshye kujya mu bapfumu

Nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya Just Family, umwe mu bari barigize Bahati yavuze ko yiyeguriye Imana ndetse atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere cyabereye ku Kimisagara mu itorero ry’Abacunguwe ryayoborwaga na Bishop Rugagi, Bahati yatanze ubuhamya avuga ko we n’itsinda rye rya Just Family, bajyaga mu bapfumu kugira ngo babone igikundiro.  

Ubwo iri tsinda ryongeraga gukora mu 2016, Bahati yatangaje ko ubwo buhamya yatanze bwari ubuhimbano yafatanyije na Bishop Rugagi kugira ngo barye amafaranga y’abayoboke b’idini rye.

Bahati yatanze ubuhamya avuga ko yajyaga mu bapfumu kandi abeshya

Young Grace yabeshye ko yarangije kaminuza

Mu 2015 nibwo umuraperikazi Young Grace yashyize hanze amafoto agaragaza ko yamuritse igitabo mu rwego rwo gusoza amasomo ye ya kaminuza.

Muri aya mafoto Young Grace yagaragaye ari kumwe n’inshuti ze bishimira intambwe yateye maze, ashimira abamubaye hafi bose.

Nyuma y’iminsi mike, Kaminuza ya RTUC ubu isigaye yitwa UTB, yaje kunyomoza uyu mukobwa bavuga ko yahize mu 2012 bikamunanira kuva ubwo atari akiri umunyeshuri wabo.

Nyuma yo gutahurwa Young Grace yavuze koi bi yabikoze mu rwego rwo kubeshya umuntu wabaga mu mahanga wamuhaga amafaranga y’ishuri kandi atiga.

Young Grace yavuze ko yarangije kaminuza nyuma bimenyekana ko ari ikinyoma

Share