“Ibikomere” indirimbo ishimira abarokotse Jenoside bemeye gutanga imbabazi

Umuhanzi  Jean Marie Sibomana yashyize hanze indirimbo yise Ibikomere ivuga ku butwari bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bemeye guha imbabazi ababahemukiye.

Sibomana Jean Marie ni umwe mu bahanzi bibanda ku ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Umusonga”, “Ntukazime” n’izindi zitandukanye.

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean Marie yashyize hanze indirimbo yise “Ibikomere” ivuga ku bikomere abarokotse bagize ariko bitababujije gutanga imbabazi.

Jean Marie yabwiye HOSE! ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gushimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye gutanga imbabazi bakaziha n’abatarazisabye.

Ati “ Ni ugukomeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no gusaba abanyarwanda bose gukomeza kuzirikana ubutwari bwagizwe n’abarokotse igihe bemeraga gutanga imbabazi batitaye ku bikomere byabo ahubwo bakareba inyungu rusange z’u Rwanda gusa.”

Uyu muhanzi kandi ashimira Ingabo zari iza RPA zarakoye abahigwaga zigahagarika Jenoside, agahamya ko atazigera atatira igihango.

Sibomana Jean Marie yashmiye abatanze imbabazi n’ubwo bari bafite ibikomere

Share