Ibihombo n’ibyishimo: Boubou yavuze ku rugendo rw’ibitaramo bya East African Party bimaze imyaka 13

Buri tariki 01 Mutarama imwe muri gahunda iba iri mu mitwe y’abanyakigali benshi ni ukwitabira igitaramo gikomeye cya East African Party mu rwego rwo gutangira umwaka mu byinshimo.

Ibi ni ibitaramo bimaze imyaka 13 biba, byazanye abahanzi b’ibyamamare benshi mu Rwanda bisigira ibyishimo bidasanzwe ababyitabiriye.

Ibi bitaramo kimwe n’ibindi birimo Primus Guma Guma Super Star, Iwacu Muzika Festival, n’ibindi byose bitegurwa na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

Mu Kiganiro Breakfast cyo kuri KISS FM, Boubou ni we wari umutumirwa, aho yagautse ku rugendo rwe muri aka kazi yibanda cyane ku bitaramo bya East African Party.

Muri 2007  nibwo Mushyoma Joseph yatangiye gutegura ibitaramo binini ndetse ahera kuri East African Party yari irimo abahanzi bari bakunzwe mu karere nka Kidumu, Nameless, Blue Three n’abandi bo mu Rwanda bari bagezweho nka Rafiki, Miss Jojo, KGB n’abandi.

Icyo gihe nibwo u Rwanda rukinjira mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, bashaka gukora igotaramo kinini kiri ku rwego rw’Akarere.

Boubou avuga ko icyo gihe yari asanzwe aziranye na Kidumu ndetse ari nawe wagiye amufasha guhura n’abo bahanzi bandi yatumiye.

Yatangiye ahomba miliyoni eshanu

Boubou avuga ko igitaramo cya mbere yateguye yabanje guhura n’imbogamizi yo kutamenya amategeko agenga umujyi wa Kigali ku buryo habura iminsi mike ngo kibe ubuyobozi bwamwatse ibyangombwa akabibura.

Ati “Uwo munsi barambaza bati ‘impapuro zikwemerera gutegura igitaramo zirihe? Ndababaza nti ‘impapuro z’iki’? bati ‘aba bantu bose baje mu gihugu nta burenganzira watse? Nyuma ubuyobozi buramfasha impapuro zirakorwa.”

Uretse ibijyanye n’ibyangombwa byo gutegura igitaramo ibikoresho byari bikenewe ngo birimo amatara, urubyiniro, screens n’ibindi ntabwo byabonekaga mu Rwanda, byabasabye ko babikura muri Uganda.

Icyo gitaramo cyabereye ahasanzwe habera imurikagurisha I Gikondo ndetse abantu baruzura abandi barasaguka.

N’ubwo igitaramo cyari cyagenze neza, ntabwo byamujije guhomba asaga miliyoni eshanu gusa ntibyamuciye intege.

Ati “ Icyo gihe nubwo haje abantu benshi twarahombye nka miliyoni nk’eshanu ariko abantu bari bazi ko twabonye amafaranga menshi cyane ariko batazi icyo twashoye. Uko byagiye bikurikirana byagiye bikura bimwe ntuhombe ntununguke. Mu bitaramo 13 ntihabuzemo nka bitanu byiyishyuye.”

Igitaramo cyamushimishije kurusha ibindi

Boubou avuga ko mu bitaramo bya East African Party bigera kuri 13 amaze gutegura icyamushimishije kurusha ibindi ni icyahuje abahanzi ba kera barimo Cecile Kayirebwa, Makanyanga, Mwitenawe, Orchestre Impala n’abubu nka Knowless, King James, Jay Polly…

Ati “Igitaramo cyadushimishije cyari icy’abanyarwanda, cyari cyahuje abahanzi bo hambere n’abashya. Njyewe ku giti cyanjye ni bwo nari mbonye Cecile Kayirebwa ku rubyiniro noneho ari njye wamuzanye, amarangamutima yaranyishe.”

Ibindi bitaramo bya byagenze neza harimo icya The Ben cyabaye mu 2017, icya Meddy cyabaye mu 2018, icya Diamond Platnumz cyabaye mu 2019 mu gusoza Iwacu Muzika Festival.

Igitaramo cya Konshens cyamubijije icyuya

Mu gutangira umwaka wa 2016 bari batumiye umuhanzi Konshens wo muri Jamaica. BouBou avuga ko iki gitaramo atakibagirwa kuko habuze gato ngo gisubikwe.

Ati “Indege yarasabize tariki 29 Ukubozo 2015 bagomba kuva Jamaica harimo abatemerewe guca muri Amerika kuko badafite Visa. Kubona indege iva Jamaica imwe iyo kuri 31 bari kugera hano kuri 02 Mutarama igitaramo cyarangiye.”

“Mu bagomba kumufasha kuri stage harimo abagomba kuza nk’ushinzwe ibijyanye n’amajyi (Sound engineer) we twiga inzira zose acamo tike ye yikubye hafi inshuro 10 kandi ntiyashoboraga kuririmba ataje.”

Kugeza ubu ntibiramenyekana neza niba hazaba igitaramo cya East African Party cyo gutangira umwaka wa 2021, gusa ngo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 aramutse abyemera nta kabuza cyaba.

Share