U Rwanda ruzakira ku nshuro ya mbere itangwa ry’ibihembo by’umuzika bya Trace Africa Music Awards biteganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka niba nta gihindutse mu biganiro biri kuba.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022 Olivier Laouchez yasuye inyubako y’imikino n’imyidagaduro bareba niba bashobora kuzayikoreramo ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Africa Music Awards bizaba ku nshuri ya mbere.
Ubuyobozi bwa Kigali Arena byatangaje ibi biciye kuri Twitter buti “ Twakiriye itsinda riyobowe n’umuyobozi wa Trace Group Olivier Laouchez kuri Kigali Arena ndetse habaho ikiganiro cy’uburyo hazanwa ku nshuro ya mbere Trace Africa Music Awards.”
Umuyobozi wa Trace Group yagaragaje ko bashimye imiterere ya Kigali Arena ndetse yemeza ko igikorwa bazashaka gukora kigomba kuhabera. Nibiramuka bigenze neza ibi bihembo bizatangwa mu mpera z’uyu mwaka.
Trace Group ni ikigo cyashoye mu itangazamakuru ariko kibanda mu guteza imbere umuziki. Bafite televiziyo n’amaradiyo mu bihugu bitandukanye bya Africa.
Iki kigo cyahoze gitanga ibihembo byitwaga Trace Urban Music Awards ariko ntibikiba. Biheruka mu 2014.