Ibihembo bya Grammy Awards byasubitswe

Abategura ibihembo bya Grammy Awards byagombaga kuba muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 byimuriwe igihe kitazwi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu itangazo Recording Academy na CBS bashyize hanze, batangaje ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kuganira n’abayobozi, inzego z’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 64 byari biteganyijwe kuzabera  Crypto.com Arena mu mujyi wa Los Angeles tariki 31 Mutarama 2021.

 Abategura ibi bihembo ntibatangaje igihe bazasubukurira iki gikorwa kiba gihanzwe amaso na benshi ku Isi, gusa ngo kizamenyekana vuba.

Mu mwaka ushize nabwo ibi bihembo byari kuba muri Mutarama ariko byimurirwa muri Werurwe 2021 nabwo bitewe na COVID-19.

Share