Ibihe 7! Bushali ugiye kumurika alubumu ya gatatu basubije abavuga ko ‘yazimye’

Umuraperi Bushali yatangaje ko agiye gushyira hanze alubumu ye ya gatatu yise Ibihe Birindwi, anasubiza abantu bari bamaze iminsi bavuga ko yazimye.

Uramutse ukoze urutonde rw’abahanzi bahiriwe n’umwaka wa 2019, izina Bushali ntiryabura mu myanya yo hejuru. Uyu ni umuraperi wakunzwe cyane abikesha injyana ya Kinyatrap yafashe bugwate imitima y’urubyiruko.

Muri uyu mwaka wa 2020 nta bihangano byinshi Bushali yashyize hanze, ndetse abantu bamwe batangira kuvuga ko inganzo ye yagimbye, ibyo benshi bita ‘kuzima’.

Mu kiganiro HOSE! yagiranye na Bushali, yavuze ko yari ahugiye mu bikorwa byo gutunganya alubumu ye ya gatatu yise Ibihe Birindwi, izajya hanze tariki 26 Kamena 2020.

Bushali avuga ko iyi alubumu yayitekerejeho cyane ubwo we na mugenzi we Slum Drip bari bafungiye muri gereza ya Mageragere, ndetse hari indirimbo yandikiyeyo zizaba ziriho.

Ati “Ni alubumu natekerejeho cyane igihe twari turi muri bya bibazo, uburyo twari tumeza haba mbere y’uko tujya mu bibazo n’umunsi nyir’izina twisanze mu bibazo.”

Impamvu y’iri zina Ibihe “Birindwi”, Bushali avuga ko yarikuye mu nkuru yo muri Bibiliya ivuga ku mwami witwaga Nebukadinezali wahuye n’ibigeragezo birindwi bitewe no kwiremereza ku Mana.

Ati “Nebukadinezali ari mu bantu babashije guhura n’ibyo bibazo. Yabayeho ari umwami arayobora yumva ko akomeye nta muntu wamuhangara atangira kwigereranya n’Imana kandi ariyo yamuhaye ububasha bwo kuba umwami. Nyuma Imana isanga bidashoboka imuha ibihe birindwi by’ingorane.”

Iyi alubumu iriho indirimbo 15, ifite umwihariko wo kuba 90% by’indirimbo ziriho ari zo yagiye afatanya n’abandi bahanzi ndetse ngo hari n’izakozwe n’aba producers bo mu bindi bihugu.

Bushali yaboneyeho asubiza abantu bari bamaze iminsi bavuga yazimye, ko ntawe ukwiye kuba avuga atyo cyangwa ngo amugereranye n’undi muhanzi kuko buri wese aba afite gahunda ze.

Ati “Sinzi ukuntu umuntu afata ko undi yazimye, utazi aho yavuye cyangwa ngo umenye icyatumye yaka. Ubundi reka nkubwire turi ku rwego rwo guhangana n’abahanzi bo hanze, ntabwo turi ku rwego rwo kuguma guhanganisha abahanzi bacu, ngo kanaka yakoze, uyu ntiyakoze. Ubwiwe n’iki ibyo arimo ko amasaha yo kujya muri studio atari amwe, umunsi ukaba utari umwe, buri wese akaba ahanga ibye uzabyirwa n’iki ko umuntu yazimye? Umuntu azima ari uko apfuye.”

Yemeza ko kandi nta kibazo afitanye na mugenzi we B Threy bahoze babana muri Green Ferry Music nk’uko byagiye bivugwa.

Bushali yari asanzwe afite alubumu ebyiri, iya mbere yitwa “Nyiramubande” naho iya kabiri yitwa “Ku Gasima” ari nayo yatumye amenyekana cyane.

Bushali agiye kumurika alubumu ye ya gatatu yise Ibihe Birindwi
Bushali ati umuntu azima ari uko yapfuye

Share