Ibanga riri mu musatsi umupfumu Rutangarwamaboko amaze imyaka 10 atogosha

Rutangarwamaboko ni umwe mu bantu bake mu Rwanda berura bakemera ko ari abapfumu, ndetse yiyemeje kubaho mu buzima bushingiye ku muco, ahakana yivuye inyuma imyemerere yazanywe n’abazungu.

Aratekera, arabandwa ndetse akanaragura ibintu bifatwa n’abakirisitu ko ari ibishitani gusa we asobanura ko biri muco nyarwanda ariko byateshejwe agaciro n’abakolini badukundishije ibyabo tukanga ibyacu.

Mu Kiganiro yagiranye na KISS FM, Rutangarwamaboko yavuze ko ibyo kuragura yabitongerewe na sekuruza wari umupfumu ukomeye akaba n’umukuru w’imandwa.”

“Sogokuruza yari umupfumu ukomeye mu akaba imandwa nkuru arazwi bice by’i Nduga  ubu ni mu ntara y’Amajyepfo. Nkurirayo urumva umwana aba intumwa y’umubyeyi akambwira zana ibi, jya hariya ku rugo umpamurire umuti nkagenda mbibona kwa kundi baterura abana babasimbiza sogokuruza antongera ibyo antongera.”

Kuba Rutangarwamaboko ari umupfumu hari ababimutinyira ariko byakongeraho umusatsi mwinshi cyane n’ubwana atajya yogosha bikaba akarusho. Uyu musatsi awumaranye imyaka 10.

Uyu mupfumu yavuze ko kuva mu bwana bwe yakundaga gutega amasunzu kuko yabibonaga kuri sekuruza wanamuraze kuba umupfumu.

“Iyo dutega amasunzu tuba duterekera ko isambu y’umuntu ari  ibitekerezo bye. Tuba tuvuga ko ubukungu bw’umuntu ari ibitekerezo nkura rero numva nzatega amasunzu. Ariko mu gihe nakuriye ntabwo ari ko byari bimeze hari uko witwara kuko abandi bitwara batyo.”

Kuba yariyemeje gutereka umusatsi n’ubwana, Rutangarwamaboko avuga ko impamvu ya mbere ari ukwita ku buzima bw’uruhu rwe kuko guhora yiyogoshesha byamuteraga ibiheri.

“Nasanze ntazogosha kuko nari maze kugira indi mbonezabitekerezo yerekana ko kogosha ukageza ku ruhu ari bibi. Nakundaga kugira ibiheri mu bwanwa n’aho bacongera umusatsi. Naravuze nti ‘buriya umusatsi wacu ntumeze nk’ibimera hanyuma umubiri wacu ukamera nk’ubutaka? Ubutaka buhora buhingwa burakayuka ni ko n’umubiri wacu iyo twogosha cyane tuwubuza amahoro, ntabwo rero uzera ntangira kutogosha.”

Indi mpamvu y’uyu musatsi, Rutangarwamaboko asobanura ko ari nk’igicucu cy’ubwenge n’ubuhanga buri mu mutwe we nk’uko yabibwiwe na sekuruza.

Ati “Umuntu yarambajije ngo ko wangije kaminuza ko udashaka umugore? Igisubizo namuhaye nateye umunyinya. Ndamubwira nti uyu munyinya Numara kuzana ingara icyo gihe nanjye nzaba ngize izindi zishobora kugira abo zitwikira. Mba numva bwa bukungu, bwa buhanga  dukomora ku basekuruza bacu ni bibe igicucu abantu bikingamo uruhayi rw’ibibazo. Ni umuterekero wa sogokuruza.”

Rutangarwamaboko amaze imyaka 10 atogosha umusatsi we

Share