Humble Jizzo yazamuye amarangamutima ya benshi, avuga ku byo gusubirana na Safi

Kuri uyu wa Mbere, Humble Jizzo yashyize kuri Instagram ifoto y’itsinda rya Urban Boys bakiri kumwe na Safi Madiba maze akurikizaho amagambo yatumye benshi bagaragaza ko bifuza ko basubirana.

Ati “Niki gishobora gutuma ushwana n’umuntu w’inshuti, mwakoranye cyangwa mwakuranye, mwabanye cyangwa muvukana. Mukareka kuzongera kubonana cyangwa kuvugana.”

Abantu babarirwa mu Magana batanze ibitekerezo bitandukanye kuri aya magambo ya Humble Jizzo ndetse bagaragaza amarangamutima yabo ku icikamo ibice ry’itsinda rya Urban Boys.

Hari benshi bagaragaje ko byaba byiza kurushaho mu gihe aba bagabo bongeye kwihuza bagakora itsinda rimwe nk’uko byahoze mbere,

Mu kiganiro HOSE! yagiranye na Humble Jizzo yavuze ko ubutumwa yashyize kuri Instagram butavugaga kuri Urban Boys gusa kuko ari ibintu biba ku bantu benshi mu buzima busanzwe.

Ati “Nashyizeho ifoto ya Urban Boys kugira ngo mpe abantu ikigereranyo cy’ibyo nshaka kuvuga. Ntabwo nakubeshya kuva twatandukana ntabwo turongera kuvugana ariko ibyabaye akenshi mu gihe gito bikimara kuba buri muntu abifata ukwe bitewe n’icyo abona bimusigiye ariko buri wese akibagiza ko turi abantu batandukanye. Nkavuga ese abantu niba bahuzwaga n’akazi bakaba batakari gukora akazi kamwe ni iki gishobora gutuma batongera kuvugana cyangwa bahura uretse urupfu. ”

Humble Jizzo yavuze ko kuba yibajije iki kibazo, bidafite aho byaba bihuriye n’igikomere yaba yaratewe no kuba Safi yaravuye mu itsinda akabasiga ari babiri we na Nizzo.

Ati “Nemera ko ndi umuntu nshobora kugira ibikomere ariko nemera ko ku Isi hari amahitamo menshi. Ndamutse ngize igikomere cy’uko runaka yagiye ntabwo yaba intandaro yo gushyiraho buriya butumwa. Kuko nemera ko amahitamo uriya yafashe yamufasha kuruta uko yaguma mu kintu n’ubundi cyamukomeretsa kurusha uko yakora ibyo yakoze n’ubwo ntabibonye kimwe na we cyangwa nari kubikora ukundi kuntu ariko nubaha amahitamo y’abandi.”

Humble Jizzo avuga ko amarangamutima y’abamukurikira yamweretse agaciro itsinda rya Urban Boys ya batatu ryari rifite mu muziki w’u Rwanda kuko hari byinshi biba nyamara abantu ntibavuge nk’ibyavuzwe.

Abajijwe ku byo gusubirana bakongera gukorana ari batatu, Humble Jizzo yirinze kugaragaza uruhande aherereyemo, maze avuga ko bishoboka kimwe n’uko bidashoboka.

Ati “Duhura twari bato, hari intego twari dufite uyu munsi twese twarubatse. Ese intego za kiriya gihe nizo tugifite? Ibyo rero nibyo biguhereza kongera gusubirana,  kuko abantu bo bareba hanze bakareba indirimbo zacu ariko ntabwo bazi ibirimo imbere hagati yacu. Hari ingingo nyinshi naguha mvuga ngo twasubirana wenda n’izo nshobora kuvuga kuko ntabwo nabivuganye na Nizzo cyangwa Safi. Birashoboka ko twasubirana cyangwa tutasubirana.”

Itsinda rya Urban Boys ryacitsemo ibice mu mwaka wa 2017 nyuma y’imyaka 10 ryari rimaze rikora umuziki. Muri iki gihe barakunzwe mu Rwanda n’umuziki wabo wambuka imipaka. Begukanye ibihembo bitandukanye harimo na Primus Guma Guma Super Stari 6.

Safi Madiba yatandukanyije na bagenzi avuga ko yabonaga nta cyerekezo kizma itsinda ryari rifite. Yatangiye gukora umuziki ku guti cye afashijwe na label ya The Mane baheruka gutandukana.

Itsinda rya Urban Boys naryo ryakomeje gukora ari babiri, biyemeza kudacika intege.

Ugucikamo ibice kwa Urban Boys kwababaje benshi
Humble Jizzo avuga ko gusubirana na Safi bishoboka
Safi yahisemo gukora umuziki ku giti cye

MUVUNYI ARSENE

Share