Hatangajwe igihe Padiri Ubald azashyingurirwa

Ubuyobozi bwa Diyosezi gatulika ya Cyangugu bwatangaje ko Padiri Ubald Rugirangoga uheruka kwitaba Imana azashyingurwa tariki ya 1 Werurwe 2021.


Tariki 08 Mutarama 2021 nibwo Padiri Ubald Rugirangonga yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari amaze iminsi arembejwe na COVID-19.

Padiri Ubald yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, aho yari yaragiye mu bikorwa bye by’ivuga butumwa.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro na Cyangugu, Hakizimana Celestin yatangaje ko Padiri Ubald  azashyingurwa tariki 01 Werurwe 2021.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 umurambo wa Padiri Ubald watinze kugera mu Rwanda ariko biteganyijwe mu mpera z’uku kwezi uzaba wahageze.

Padiri Ubald azashyingurwa ku gasozi kitiriwe Ibanga ry’Amahoro, ahantu ho gusengera no gukira ibikomere hashinzwe na nyakwigendera ubwe.

Ubald Rugirangonga yibukirwa cyane ku bikorwa bye by’isanamitima no kumora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Ubald azashyingurwa tariki 01 Werurwe 2021

Share