Grammy Awards 2023: Beyoncé arayoboye, Eddy Kenzo yanditse amateka

Beyoncé  Knowless ahatanye mu byiciro 9 icyenda mu bihembo bya Grammy Awards 2023 mu gihe umugabo we Jay Z ahatanye mu byiciro bitanu.

Abahanzi bahataniye ibi bihembo  biri mu bikomeye kuruta ibindi ku Isi, batangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022.

Beyoncé Knowless uhatanye mu byiciro icyenda birimo Best Album Of The Year ( Renaissance), Record Of The Year (Break My Sol), Song Of The Year (Break My Sol) Best RnB Performance ( Virgo’s Groove) n’ibindi.

Umugabo we Jay-Z ahatanye mu byiciro bitanu, Kendric Lamar ahatanye mu byiciro umunani mu gihe Adele ahatanye mu byiciro birindwi.

Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, Eddy Kenzo,  yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ukomoka muri Uganda uhataniye ibi bihembo.

Eddy Kenzo ahatanye mu cyiciro cya Best Global Music Performance abikesha indirimbo ye yise Gimme Love yakoranye na Matt B wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibihembo bya Grammy Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 65, mu birori bizaba tariki 05 Gashyantare 2023.

Beyoncé ahatanye mu byiciro byinshi kurusha abandi bahatanye muri Grammy Awards 2023
Eddy Kenzo yanditse amateka ajya mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2023

Share