Gisa Cy’Inganzo agiye gukora ubukwe

Umuhanzi umenyerewe mu njyana ya R&B, Gisa cy’Inganzo agiye gukora ubukwe na Barindiserano Yackin bamaze umwaka urenga bakundana.

Integuza y’ubu bukwe yagiye hanze, igaragaza ko Gisa Cy’Inganzo azarushinga n’umukunzi we tariki ku Bunani [tariki 01 Mutarama 2021].

Barindisezerano Yackin amaze umwaka akundana na Gisa Cy’Inganzo ndetse icyabaye ipfundo ry’urukundo rwabo ni uko yamubaye hafi mu gihe kirenga umwaka yamaze afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Gisa cy’Inganzo yafunguwe muri Mata 2019, nyuma yo gutabwa muri yombi mu 2017 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobwenge.

Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 26 muri tariki 28 Mata 2020, Gisa James yabwiye HOSE! ko ikintu yishimira ari uko yavuye mu nzira mbi ubu akaba abayeho mu buzima bwiza.

Icyo gihe yanavuze ko byibuza mu myaka 10 iri imbere agomba kuzaba ari umuhanzi ukomeye kandi afite urugo.

Gisa cy’Inganzo agiye gukora ubukwe na Barindisezerano Jackin
Barindisezerano yabaye hafi Gisa Cy’Inganzo mu gihe yari afunze none bagiye kubana
Gisa Cy’Inganzo azatangira 2021 ari umugabo

Share