Gasumuni n’ubusumuni bwe aragarutse 🤣

Author

Categories

Share

Imyaka yari ibaye itanu abakunzi b’urwenya batabona Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome ku rubyiniro ngo abasetse bakumbagare.

Uyu munyabigwi murwenya yaherukaga gukora igitaramo mu 2017, icyo yise Kwerekura cyabereye muri Camp Kigali.

Ku nshuro ya mbere agiye kugaragara mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Fest kiba rimwe mu mwaka.

Atome yahawe umunsi we wihariye muri Seka Fest 2022 aho azatarama tariki 03 Ukuboza 2022, bizakabera muri Kigali Convetion Center.

Gasumuni yasabye ko muri iki gitaramo cye yazafatanya n’umuhanzi ugezweho mu njyana gakondo Ruti Joel.

Ko imyaka yari ibaye myinshi abantu batamubona Gasumuni n’ubusumuni bwe bari baragiye he?

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Atome yavuze ko muri iki gihe yari amaze atagaragara mu bitaramo by’urwenya mu Rwanda, yari ahugiye mu gukina ikinamico mu maserukiramuco atandukanye.

Ati “Hari ibitaramo mba mfite, umwaka ujya gutangira nzi ahantu nzakina nka Hate Radio, mfite ibihugu nka bingahe. Ibyo bihugu rero ntabwo bapanga noneho ngo ubabwire ngo mfite igitaramo.”

Gasumuni avuga ko agarukanye ubusumuni bwinshi azaha abantu bazitabira igitaramo cya Seka Fest kandi azibanda ku nkuru zo mu Rwanda.

Ati “Utavuze kuri lockdown wavuga iki? Utavuze intambara ya Ukraine yatumye bashiki bacu bo ku gisimenti bazamuye ibiciro ngo intambara yabizamuye abo nabo tuzabaha ijambo batubwire aho Putin ahurira n’umutungo utimukanwa wabazinduye 🤣🤣. Hari ibintu uba ubona ko abantu babiganiraho.”

Muri Seka Fest Atome avuga ko azagaragara mu masura menshi, ubuhanga asanzwe azwiho.

Nyuma y’iki gitaramo tariki 04 Ukuboza 2022 hazaba ikindi kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye barimo Loyiso Gola wo muri Afurika y’Epfo, Salivador wo muri Uganda, Kigingi wo mu Burundi n’abandi bo mu Rwanda batandukanye.

Atome agarukanye ubusumuni

Author

Share