Gahunda y’igitaramo cya Bruce Melodie muri Canada

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko azataramira muri Canada mu Mujyi wa Edmonton mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo.

Hashize iminsi Bruce Melodie atangaje ko afite gahunda yo gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye mu cyo yise Kigali World Tour.

Ibi bitaramo byagombaga gutangirira i Burundi ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bwanzuye ko nta muhanzi w’umunyarwanda uzajya muri iki gihugu mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko igitaramo gikurikiyeho ari ikizabera mu Mujyi wa Edmonton muri Canada tariki 08 Ukwakira 2021.

Nyuma ya Canada Bruce Melodie azaririmbira i Dubai tariki 30 Ukuboza 2021, igitaramo kikazabera mu bwato.

Ntabwo Bruce Melodie aratangaza amatariki y’ibindi bitaramo azakorera mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

https://twitter.com/BruceMelodie/status/1431178434026352642?s=20

Share