Ku wa 31 Werurwe 2020, Gaël Faye yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga uburyo yari amaze ibyumweru biri yaraheranywe n’indwara ya COVID-19.
Yavuze ko byari ibyumweru bibiri bibabaza umubiri, umutwe, gukorora n’ibibazo byo guhumeka.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Jeune Afrique, Gaël Faye yavuze uburyo yanduyemo iyi ndwara ubwo yari mu gikorwa cyo kumurika filime ishingiye ku gitabo cye “Petit Pays” tariki 11 Werurwe 2020.
Ati “ Nagombaga kwereka abanyamakuru 50 filime ishingiye ku gitabo cyanjye, nasuhuzanyije n’abantu benshi sinigeze nibaza cyane ku gusiga intera ihagije hagati yanjye n’abandi.”
Gael Faye yemera ko yagize uburangare mu gukurikiza amabwiriza yari yatanzwe mu rwego rwo kwirinda COVID-19 kuko muri icyo gihe bakomeje kubaho mu buzima busanzwe.
Ati “Natekerezaga ko bitaruta ibicurane bisanzwe kandi ko byagira ingaruka cyane cyane kubasaza […] Byongeye kandi, nari meze neza mu mubiri, nkora siporo buri munsi kandi ndwara gake. “
Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 13 Werurwe 2020, yatangiye kumva ububabare mu mbiri no mu umutwe ariko ntiyahita amenya ko yanduye.
Ati: “Akenshi twibwira ko tutarwaye, kandi dukwirakwiza virusi.”
Yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwishyira mu kato nyuma yo kuganira n’umuntu ufite uwo mu muryango we wari urembye kubera iki cyorezo, agasanga bitoroshye.
Ati: “Mbere y’ibimenyetso by’ibanze, virusi ntabwo yagaragaraga, Hanyuma namenye ko kwerekana filime byasubitswe. Naganiriye n’inshuti imwe umwe mu bagize umuryango we yari hafi gupfa kandi yari yarashyizwe mu bitaro bikomeye … Nahisemo kwigunga mu cyumba cyanjye i Reims. “
Uretse kuvugana n’abantu akoresheje telephone nta handi yashobora guhurira nabo.
Abo mu muryango we bamubaye hafi bakajya bamushyira ibyo kurya bakabitereka imbere y’umuryango w’icyumba cye.
Gaël Faye yavuze ko aho mu cyumba cya wenyine yatangiye kuremba, ababara umutwe no mu nda, atangira kuruka gusa ngo nta muriro yari afite kandi nawo uri mu bimenyetso by’iyi ndwara.
Tariki 17 Werurwe 2020 byafashe indi ntera, guhumeka byabaye ikibazo ndetse atangira kumva ubushyuhe bwinshi mu gituza cye.
Bukeye bwaho yiyemeje guhamagara umuganga amusuzuma bifashishije uburyo bw’amashusho atangira kumuvura neza.
Nyuma y’iminsi 15 y’akato, Gaël Faye yongeye kubonana n’umuryango we ariko birinda kwegerana cyane no gukora ku bintu kugira ngo atagira uwo yanduza.
Uyu mwanditsi waherukaga mu Rwanda aho yari yerekanye filime tariki 07 Werurwe 2020, yavuze ko yari yasanze hari uburyo bwo kurwanya iki cyorezo aho abantu bapimwe ku kibuga cy’indege ndetse na mbere yo kwinjira aherekaniwe filime.
