Esther & Ezekiel bo muri Uganda bahatanye muri Canada’s Got Talent-Video

Ezekiel na Esther abana bamenyekanye mu irushanwa ra East Africa’s Got Talent bahatanye mu rindi rushanwa nk’iri rya Canada’s Got Talent.

Ezekiel na Esther baririmbye mu gice cyatambutse ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Mata 2022.

Aba bana bafite amajwi atangaje, baririmbye indirimbo ya Jordan Sparks na Chris Brown yitwa No Air.

Bacanye umucyo imbere y’akanama nkempurampaka kagizwe na Howie Mandel wamenyekanye muri America’s Got Talent, Kardinal Offishall wamenyekanye muri Dangerous yakoranye na Akon, Trish Stratus, na Lindsay Ell.

Esther ni we watangiye ako kanya abari bakurikiye ntibahise bavumbura ubuhanga bwabo, gusa Ezechiel agezweho abagize akanama nkempurampaka barumirwa, bararebana, ariko nako abafana bose bahagurukaga.

Mbere y’uko batangira kuririmba habanje kwerekanwa amashusho avuga ku buzima bw’aba bana.

Bavuze ko nyina ari we wabatoje kuririmba nubwo bamaze imyaka itanu batabana.

Uyu mugore yavuze ko yahuze Uganda ku bwo umutekano we nyuma yo guhishura ko aryamana n’abo bahuje igitsina kandi bifatwa nka sakirirego muri Uganda bigakubitiraho ko umugabo we ari pasiteri.

Mu 2019, Ester na Ezekiel babaye aba mbere mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryabaye inshuro imwe, gusa nyuma baje kuvuga ko batigeze bahabwa ibihumbi $50 bari bemerewe.

Ezekiel & Esther n’umubyeyi wabo hamwe n’umukemurampaka Howie Mandel

Share