Eddy Kenzo mu rukundo n’umunyarwandakazi

Umuhanzi ukomoka muri Uganda, Edrisa Musuuza, wamamaye nka Eddy Kenzo ari kuvugwa mu rukundo n’umukobwa bivugwa ko akomoka mu Rwanda.

Iyi ni imwe mu nkuru zishyushye mu bitangazamakuru bitandukanye muri Uganda, biri kwandika bigaragaza ko nyuma yo gutandukana na Rema Namakula bikanamutera agahinda gakomeye ubwo uyu mugore babyaranye yamaraga kwishakira undi mugabo, ubu noneho yabonye ikizungerezi kimusimbura.

Ibinyamakuru byafashe iya mbere ku kwandika kuri iyi nkuru birimo nka Galaxy FM n’ibindi byibanda ku myidagaduro muri Uganda.

Umwe mu nshuti za hafi za Eddy Kenzo yabwiye Galaxy FM ko uyu mukobwa uri gukundana n’uyu muhanzi ari umunyarwandakazi gusa amazina ye ntabwo yigeze ayatangaza.

Ati “Kenzo aracyari guhisha umukunzi we rubanda n’itangazamakuru, ariko arateganya kumwerekana mu minsi iri imbere. Abana n’uyu mukobwa mu rugo rwe ruri Buziga.”

HOSE yamenye ko uyu mukobwa yitwa Teta akaba ari umwe mu bagaragara mu mashusho y’indirimbo ya Uncle Austin, Buravan na Meddy yitwa Closer mu gitero cya Uncle Austin.

Yanavuze ko aba bombi bakunze guhurira ahitwa Fairway Hotel mu Mujyi wa Kampala bagahuza urugwiro. Ngo bombi bamaze amezi atanu bakundana uruzira imbereka.

Teta ari mu munyenga w’urukundo na Eddy Kenzo

Share