East African Gospel Festival yahembuye imitima y’abayitabiriye

Author

Categories

Share

Abarimo Apôtre Apollinaire Habonimana wo mu Burundi, Alexis Dusabe n’abandi baramyi bo mu Rwanda, basendereje ibyishimo abitabiriye igitaramo cya East African Gospel Festival (Integrity Gospel Concert) cyabaga ku nshuro ya mbere.

Ni mu gitaramo aba bahanzi bahuriyemo n’abandi baramyi barimo Prosper Nkomezi, Aimé Uwimana na David Nduwimana.

Cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali). Cyari kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira umwami Yesu.

Dusabe Alexis ni we wabimburiye abahanzi ku rubyiniro aho yagezeho saa moya z’umugoroba yanzika avuga ko yanyuzwe n’uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo cy’iserukiramuco ry’indirimbo zo guhimbaza Imana ateguye ku nshuro ye ya mbere.

Ati “Ntabwo dufite uko twabivuga, turanezerewe, dushimiye Imana yo mu Ijuru, dushimiye abantu bayo.”

Yakomeje yerekana umuryango we ugizwe n’umugore we n’abana ati “Umuryango wanjye ng’uyu. Njyewe n’abo Imana yampaye tuzakorera uwiteka.”

Uyu muhanzi yishimiwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Umuyoboro’ n’izindi.

Asoje kuririmbira abakunzi be, Dusabe yavuze ko muri we ari kwiyumvamo ko hari benshi Imana igiye kuruhura.

Alexis Dusabe yakurikiwe na Prosper Nkomezi. Uyu musore yishimiwe mu ndirimbo zirimo ‘Wanyujuje indirimbo’, ‘Nzayivuga’, ‘Urarinzwe’ n’izindi.

Yakurikiwe na Aimé Uwimana. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo “Muririmbire Uwiteka” yishimiwe mu bihangano bye bitandukanye.

Uyu muramyi yakurikiwe na David Nduwimana uba muri Australia na we ukomoka mu Burundi. Yavuze ko yanogewe no gutaramira Abanya-Kigali

Nduwimana yahereye ku ndirimbo yise ‘It Is Well with My Soul’ ya Audrey Assad, yakurikiijeho izindi ze nka ’Niwe’, ’Narahariwe’, ’Umuco’,’Yesu Nimuzima’, ’Yesu uri inyishu’ n’izindi nyinshi.

Hakurikiyeho Apôtre Apollinaire wageze ku rubyiniro ahagana Saa yine n’iminota 25. Yashimye cyane Alex Dusabe wamutumiye i Kigali, anashima umufasha we. Ati “Imana ikomeza ibakoreshe iby’ubutwari”.

Yavuze ko ashima Imana ku bw’urugendo rw’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, kuva mu myaka ya 1990.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka ‘Ndacafise impamvu’, ‘Negereye intebe yawe’, ‘Imana niyo buhingiro’ n’izindi zitandukanye.

Umwana ukiri muto witwa Jessie Ndikumukiza ni we wakurikiyeho. Uyu mwana yishimiwe kubera ubuhanga yagaragaje.

Avuye ku rubyiniro, uyu mwana w’umukobwa yakurikiwe na Madine Mbabazi uherutse gusinya mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Moriah Entertainment yashinzwe na Eric Mashukano.

Uyu mukobwa yahereye ku ndirimbo y’ubuhanuzi ishingiye kuri Yesaya 57.

Abarenga 50 bakiriye agakiza muri iki gitaramo. Ivugabutumwa ryatanzwe ryitsaga cyane ku kumvikanisha uburyo Imana ari nziza, ubundi bamwe mu bitabiriye bagaragaza ko banyuzwe n’ijambo ry’Imana, bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Author

Share