Dr Dre agomba kwishyura uwahoze ari umugore we miliyoni $100

Dr Dree wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agomba guha uwari umugore Nicole Young, miliyoni $100, kugira ngo batandukane byemewe n’amategeko.

Ikinyamakuru cya TMZ cyanditse ko Dr Dre agomba guhita atanga miliyoni $50 andi asigaye akazayatanga mu mwaka utaha.

Uyu mugabo azasigarana imitungo ye irimo urugo ruri ahitwa Malibu binavugwa ko ari ho Nicole Young atuye, ibinyabigiziga bitandatu, n’ibihangano ndetse n’ibirango bye.

Nicole Young we azatwara ibinyabiziga bine harimo imodoka zo mu bwoko bwa  Rolls Royce, Range Rover, Limousine na moto.

Mu  minsi ishize nibwo Dr Dre yakoze ibirori byo kwishimira ko yatandukanye na Nicole Young bari bamaranye imyaka 24.

Mu mwaka wa 2021 umugore wa Nicole Young yatanze ikirego avuga ko Dr Dre amuhoza ku nkenke ndetse ko yigeze kumutunga imbunda.

Icyo gihe urukiko rwategetse ko uyu mugabo azajya aha umugore we miliyoni $3.5 yo kumufasha mu gihe bataratandukana burundu.

Batandukanye bafitanye abana babiri umwe w’imyaka 24 n’undi w’imyaka 20.

Dr Dre yatandukanye n’umugore we burundu

Share