DJ Pius yongeye abahanzi batatu mu ndirimbo ye Ubushyuhe Remix, Bruce Melodie avamo-VIDEO

Umuhanzi w’umunyarwanda DJ Pius yashyize hanze indirimbo ye nshya “Ubushyuhe Remix” yahurijemo abahanzi barimo A Pass wo muri Uganda, Rosa Ree wo muri Tanzania na Marina.

“Ubushyuhe” ya DJ Pius na Bruce Melodie ni imwe mu ndirimbo zakunzwe na benshi mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2020, ndetse iri mu zahataniye ibihembo bya KISS Summer Awards 2020.

Iyi ndirimbo hari abantu bashyize mu gatebo k’izitwa ibishegu kubera amagambo yumvikanamo.

DJ Pius wari umaze iminsi ateguza iyi ndirimbo isubiyemo yayishyize hanze kuri uyu wa Kane aho igaragaramo abandi bahanzi bakomeye mu karere nka A Pass wo muri Uganda, Rosa Ree wo muri Tanzania, n’umunyarwandakazi Marina.

Mu mpinduka ziri muri iyi remix Bruce Melodie yavuyemo, ijwi rya wa mukecuru ryumvikana mu ntangiriro gusa ahandi ni Marina uharirimba. Ikindi ijwi rya Apotre Gitwaza ryasozaga iyi ndirimbo naryo ntiririmo.

Amajwi yatunganyijwe na Madebeat wari wakoze iya mbere gusa amashusho Serge Girishya yafatanyije na Sasha Vybz wo muri Uganda.

Share