DJ Pius yinjije umuhanzi mushya muri 1K Entertainment

1K Entertainment iyobowe na DJ Pius yatangiye gukorana n’umuhanzi mushya witw Blamo wahise ashyira hanze indirimbo yitwa Fly Away yakoranye na Alyn Sano.

1K yari isanzwe ikorana n’umuhanzikazi Babo kuva mu mwaka ushize.

Kuri uuyu wa 12 Mutarama 202 bamuritse undi muhanzi mushya witwa Blamo utangiye urugendo rwe muri muzika.

DJ Pius uyobora 1K Entertainment yabwiye HOSE ko uyu muhanzi ari we mu musabye ko bakorana biciye ku muntu wo mu muryango we usanzwe ari inshuti na we.

Ati “Blamo ni we wansabye ko twakorana, yaciye ku muntu wo mu muryango we usanzwe ari inshuti yanjye, nanjye ndabemerera.”

DJ Pius avuga ko Blamo umuhanzi wo mu kiragano gishya ushobora kuririmba ndetse akanarapa.

Indirimbo Fly Away yakoranye na Alyn Sano, Blamo yavuze ko ari umuhanzi asanzwe akunda yifuje bakorana indirimbo imwinjiza mu ruhando rwa muzika.

DJ Pius kandi yakuye igihu ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaratandukanye na Babo avuga ko bakiri kumwe ko ahubwo hari ibiganiro biri kuba hagati ye n’ikind kigo mpuzamahanga bashobora gukorana vuba.

Share