DJ Marnaud yasohoye EP yatuye umwana we wujuje imyaka itanu

DJ Marnaud yashyize hanze indirimbo umunani yashyize kuri EP yise Son Of Rwanda avuga ko yayikoreye umuhungu we wujuje imyaka itanu.

Iyi EP iriho indirimbo yitwa Intro, Son Of Rwanda (freestyle), Erima, Bahabe yakoranye na Bushali, Super Star, Ibihe Byose yakoranye na Uncle Austin, Mukube na Mundemere.

Izi ndirimbo zatunganyijwe n’abantu batandukanye barimo Element, Iyzo Pro, Kevin Klein, Capitain, Davy Denko na Major Bangz wo muri Nigeria.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE DJ Marnaud yavuze ko yakoze iyi EP yayise Son Of Rwanda ashaka kuyitura umuhungu we wujuje imyaka itanu kuri uyu wa 30 Werurwe 2021.

Ati “ Nayise Son of Rwanda kuko nashakaga kuyitura umuhungu wanjye ni nayo mpamvu nahisemo kuyisohora ku munsi we w’amavuko nashatse kuyimwitirira.”

Uyu mwana DJ Marnaud avuga ko uyu mwana we afite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe

Ati “ Navuga ko ari imigisha kuri njye kuko nagize imbaraga zo gukora kuko urumva hari uwo nakoreraga. Hari inshingano nagombaga gukora nk’umubyeyi, nk’umusore kandi ndi DJ nkora ijoro, hari ukuntu byabayemo ibibazo ariko yambereye umugisha.”

“Son Of Rwanda” kandi ni izina ryibutsa urubyiruko ko rukwiye kugira umutima wo gukunda igihugu cyarwo.

DJ Marnaud ni umwe bavanga imiziki akabifatanya no kuririmba. Indirimbo zirimo “Bape” yakoranye na Active, “Ribuyu” yakoranye na DJ Pius zatumye akundwa n’abatari bake.

Share